Ku isoko ry’umurimo hagiye gushyirwa abasizi bashya

Nyuma y’amahugurwa bahabwaga na Siga Rwanda abasizi umunani bakizamuka bagiye gushyirwa ku isoko ry’umurimo mu birori biteganyijwe byo kubaha impeta z’ishimwe byiswe Umutagara w’Ibyanzu.
Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango wa Imbuto Foundation muri gahunda yayo ya Art Rwanda ubuhanzi, atangwa na Siga Rwanda nk’urubuga rw’ikoranabuhanga rugurishirizwaho ibisigo by’Ikinyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Imvaho nshya kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, umusizi akaba n’umuyobozi Mukuru w’urwo rubuga Junior Rumaga yavuze ko abahawe amahugurwa batoranyijwe hagendewe ku ibazwa.
Yagize ati: “Byatangiye dushaka guhera ku bana batsinze muri Art Rwanda Ubuhanzi, nyuma biba ngombwa ko byaguka twongeramo n’abandi, iyo ugiye kwitabira hashingirwa ku ibazwa abatsinze tukabafata tukabahugura.”
Yongeraho ati: “Impamvu twahereye kuri Art Rwanda Ubuhanzi, ni uko abana twafashe bari banyuze mu bizamini bimera nk’ibyo Siga Rwanda itanga. Ni igikorwa gikomeje, kuko gufata abandi bazahugurwa mu cyiciro gikurikiraho, twatangiye kubakira no kubakoresha isuzuma.”
Uyu muyobozi avuga ko ishuri ry’ubusizi rizakomeza kuko ryatangiye no kubakwa nk’uko urwo rubuga rwari rusanzwe rukora mu buryo bw’ikoranabuhanga, gusa rugacuruza ibisigo by’Ikinyarwanda biri mu nyandiko, amajwi cyangwa amashusho. Kuri ubu hakaba haraniyongereyeho guhugura abakiri bato biyumvamo impano y’ubusizi kandi babukunda ku buryo byarenga impano bikabaviramo n’imirimo.
Rumaga avuga ko uretse guhugura abasizi bakizamuka, Siga Rwanda iteganya kujya ikora ibitaramo by’ubusizi ngarukakwezi.
Ati: “Turimo turategura ko twazajya tubataramira buri kwezi, vuba cyane tuzabamenyesha igihe.”
Aya mahugurwa yari amaze igihe cy’amezi atatu, bikaba biteganyijwe ko abayasoje bazahabwa impeta z’ishimwe ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, mu gitaramo cyiswe Umutagara w’Ibyanzu, aho abahuguwe barimo abakobwa batanu n’abahungu batatu.


