Koreya y’Epfo: Abantu 179 baguye mu mpanuka y’indege babiri bakurwamo bagihumeka

Abantu 179 ni bo bamaze kubarurwa ko baguye mu mpanuka y’indege yari itwaye abagera ku 181 yavaga i Bangkok muri Thailand ishaka kururuka ngo igwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Muan muri Koreya y’Epfo.
Impanuka yabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru ku 29 Ukuboza, ikaba yahungabanyije abantu benshi ariko bakomeje gutungurwa ko hari abantu babiri bita ku bagenzi mu ndege barokotse mu buryo bw’igitangaza.
CNN yatangaje ko iyo ndetse yari itwaye abagenzi 175 ndetse n’bakora mu ndege batandatu barimo abo babiri barokotse.
Abarebaga ibyo biba bavuze ko ubwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yiteguraga kumanuka yabanje kugonga inyoni nyinshi zari mu kirere yaba igeze hasi ikagonga bariyeri ari na yo yatumye isandara maze ikagurumana.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko izo nyoni ndetse n’ikiree kitari cyifashe neza ari byo ntandaro y’iyo mpanuka ikomeye yasize indege yose yangiritse kuko yasandaye ikigera hasi.
Bivugwa ko abantu babiri bakora akazi ko guha serivisi abagenzi ari bo barokowe bakiri bazima bakaba bahise bajyanwa mu bitato biri hafi y’icyo kibuga cy’indege.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kuzimya umuriro, (National Fire Agency), kivuga ko nyuma yuko indege ikongotse bagerageje kuzimya umuriro no gutabara abantu kuko ngo cyohereje imodoka 32 n’indege nyinshi kugira ngo zitange ubutabazi.
Amashusho y’impanuka yerekanywe kuri Televiziyo zo muri Koreya y’Epfo yagaragaje ibyotsi bicumba mu kirere nyuma hahita hagurumana indege irashwanyagurika burundu hasigara igice cy’inyuma gusa.
Minisitiri Joo Jong-wan, yavuze ko iperereza riri gukorwa mu gihe Perezida w’Agateganyo wa Koreya y’Epfo, Choi Sang-mok, yahise agera ahabereye iyo mpanuka anihanganisha abagize ibyago.




















