Koreya y’Epfo: Abantu bagose Perezida banga ko atabwa muri yombi

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 3, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Abarinzi ba Perezida,Yoon Suk Yeol, ndetse n’abaturage bagose urugo rwe  ruri mu murwa mukuru Seoul  banga ko atabwa muri yombi n’abashinzwe inzego z’iperereza kubera ibyaha ashinjwa.

Yoon akurikiranyweho ibyaha bya ruswa, ubugizi bwa nabi no gushyiraho amategeko ahungabanya igisirikare ari nabyo byatumye afatirwa imyanzuro yo gukurikiranwa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko abantu benshi bashyigikiye Yoon bazindukiye ku rugo rwe kuri uyu wa 03 Mutarama 2025, bavuga ko batazemera ko umuntu ufite agaciro afatwa ngo afungwe.

Ikigo kigenga gikora iperereza ku byaha bya ruswa ku bayobozi, CIO, cyavuze ko umwanzuro wa Yoon watengushye igihugu.

Umuyobozi wa CIO yabwiye itangazamakuru ko abapolisi bahuye n’imbogamizi zo kwinjira mu rugo rwa Yoon bitewe n’abantu benshi ndetse n’inzego zahawe inshingano zo kumucungira umutekano.

Minisiteri y’Umutekano ya Koreya y’Epfo yatangaje ko CIO yahagaritse icyemezo cyo gufata Yoon, bitewe n’izo mpungenge ariko ivuga ko yicuza kuba Yoon yaranze kubahiriza amategeko.

Yoon Suk Yeol amaze iminsi adasohoka iwe nyuma yo kweguzwa ku wa 14 Ukuboza 2024, kubera gutinya ibindi byemezo yafatirwa birimo no gutabwa muri yombi.

Yoon yizeye ko kuguma mu rugo bizamufasha guhangana n’inzego z’ubuyobozi  zishaka kumuhata ibibazo no kumuta muri yombi.

Nubwo bimeze bityo ariko Yoon ntaragaragaza ko yicuza ku birego ashinjwa mbere y’uko impampuro zimuta muri yombi zirangira ku wa 06 Mutarama 2025.

Ariko mbere y’uko inzego zishinzwe iperereza zimuta muri yombi bari bavuze ko umuntu wese uzashaka kubyitambika azabihanirwa.

Yoon nyuma yo kweguzwa yasimbujwe by’agateganyo Han Duck-soo, wari Minisitiri w’Intebe, nawe aza kweguzwa n’Inteko atamaze kabiri azira kudasinya ku nyandiko zita muri yombi Yoon, ahita asimbuzwa Choi Sang-mok wari  Minisitiri w’Imari.

Perezida Yoon Suk Yeol
  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 3, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE