Koreya y’Epfo: Abantu 6 bahitanywe n’inkongi yibasiye hoteli

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, inkongi y’umuriro yibasiye hoteli mu Mujyi wa Busan muri Koreya y’Epfo ihitana abantu batandatu, 25 barakomereka ndetse yangiza byinshi.
Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu Yonhap News Agency, cyatangaje ko abashinzwe kuzimya inkongi bakiri mu bikorwa by’ubutabazi ndetse n’ingano y’ibyangiritse itaramenyekana neza bikiri gusuzumwa.
Nyuma y’uko inkongi y’umuriro ikajije umurego abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bohereje abatabazi 90 kugira ngo bahagarike iyo nkongi n’indege zishinzwe kuzimya umuriro ngo zitabare abari bakiri muri yo nyubako.
Polisi yo muri ako gace yatangarije Yonhap News Agency ko bakiri gusuzuma umubare nyawo w’abantu bari muri iyo nyubako bose.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umwotsi mwinshi upfupfunuka mu nyubako bituma abarenga 100 batabarwa basohorwa muri iyo nyubako nubwo bitaramenyekana niba hari abandi basigayemo.
Perezida w’agateganyo wa Koreya y’Epfo, Choi Sang-mok, yavuze ko abakozi n’ibikoresho byose bishoboka by’ubutabazi byoherejwe ahabereye iyo nkongi ngo barokore abantu.
Nubwo icyateye iyo nkongi kitaramenyekana ariko bikekwa ko ishobora kuba ifitanye isano n’ibikoresho byari mu bubiko bw’igorofa rya mbere ry’iyo nyubako.
Byatangajwe kandi ko iyi ari yo nkongi ya kabiri ikomeye ibereye i Busan mu byumweru bike bishize.