Koreya y’Epfo: Abantu 14 bamaze kwicwa n’inkangu n’imyuzure

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 20, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Abantu 14 ni bo bamaze kubarurwa ko bishwe  n’inkangu n’imyuzure byatewe n’imvura nyinshi imaze igihe yibasiye ibice bitandukanye muri Koreya y’Epfo nkuko byatangajwe n’Ishami rishinzwe Ibiza muri icyo gihugu.

Gusa hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje kandi hari abantu 12 bakomeje kubururwa irengero.

Amashusho yagaragajwe kuri iki Cyumweru yerekanye abantu mu Mujyi wa Gapyeong, bari mu byondo byatewe n’inkangu yaridutse  ndetse n’ikiraro kiri hafi cyangiritse.

Andi mashusho yafashwe ku wa 19 Nyakanga yagaragaje ibice  by’Amajyepfo nka Chungcheong n’utundi duce dutandukanye  byibasiwe n’inkangu ikomeye.

BBC yatangaje ko imihanda n’ibihumbi by’inzu byarangiritse ndetse binatwarwa n’imyuzure, kandi hari ibihingwa byangiritse n’amatungo na yo arapfa.

Mu Turere dutandukanye abarenga 10,000 bamaze kuvanwa mu byabo kuva iyo mvura yatangira ku wa Gatatu w’icyumweru gishize mu gihe ingo zirenga   41,000 zidafite umuriro w’amashanyarazi nkuko ibitangazamakuru byaho bibitangaza.

Kuri iki Cyumweru Perezida w’icyo gihugu,Lee Jae-myung yategetse ko uturere twibasiwe cyane twatangazwa nk’uduce twugarijwe n’ibiza byihariye ndetse Guverinoma yatangije gahunda yo gusana ibyangijwe no gushyira imbaraga nyinshi mu butabazi.

Ni mu gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Yun Ho-jung, yasabye inzego z’ibanze gukoresha vuba na bwangu ibikoresho by’ubutabazi byose bihari.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 20, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE