Koreya ya Ruguru: Perezida Kim Jong yarahiye gukaza umurego mu gukora intwaro kirimbuzi

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Buyapani na Koreya y’Epfo ubufatanye bukomeye mu bya gisirikare no kuba intandaro y’umwuka mubi uri mu Karere, ahiga ko igihugu cye kizafata ingamba zikakaye zirimo guteza imbere imbaraga z’intwaro kirimbuzi.
Ibyo yabitangaje ubwo yasuraga Minisiteri y’Umutekano ku wa 08 Gashyantare 2025, avuga ko adateze gutezuka ku mugambi we wo gushaka kurinda no kubungabunga amahoro y’igihugu cye.
Igitangazamakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru, KCNA,kuri iki Cyumweru cyatangaje ko Kim yavuze ko gukaza imbaraga kirimbuzi kw’Amerika, imyitozo y’intambara n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Buyapani na Koreya y’Epfo ari ukuzamura umwuka mubi no gushaka guteza ibibazo bikomeye by’umutekano Koreya ya Ruguru.
Yavuze ko igihugu cye kidashaka umutekano muke kandi kigomba gufata ingamba z’igihe kirerekire kugira ngo kibungabunge amahoro yacyo.
Yagize ati: “Koreya ya Ruguru ntishaka umwuka mubi mu Karere, ariko tuzafata ingamba z’igihe kirekire kugira ngo twirinde tunarinde icyahungabanya umutekano mu karere.”
Nyuma y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump ahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shigeru Ishiba ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yavuze ko azagirana umubano na Koreya ya Ruguru nyuma y’ibiganiro bijyanye na gahunda ifite yo gukora intwaro kirimbuzi.
Ni mu gihe ku rundi ruhande Kim ashimangira ko gahunda ye yo guteza imbere ingufu kirimbuzi idashobora kunyeganyezwa.
Ku bijyanyue n’intambara u Burusiya bumazemo imyaka na Ukraine Perezida, Kim yavuze ko bazahora bashyigikira ingabo n’abaturage b’u Burusiya kugira ngo harindwe ubusugire bwabwo n’umuteakano nkuko bikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Mu kwezi gushize, Koreya y’Epfo yavuze ko ishaka kumenya niba Koreya ya Ruguru iteganya kongera kohereza ingabo mu Burusiya zibufasha kurwana na Ukraine, nyuma y’abandi basirikare ibihumbi 11 bari basanzwe boroherejwe yo mu ntambara.
Koreya ya Ruguru inenga cyane ibikorwa by’ingabo za Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kandi nikunda kuburira ko hashobora kuzabaho ibikorwa by’ubugome bizakurikirwa n’ingaruka mbi.
Kim avuga ko yimakaje politiki y’intwaro kirimbuzi akanashinja Amerika kuba nyirabayazana w’ibibazo byugarije Isi no gushyigikira umwuka w’intambara mu bihugu bitandukanye.
