Korea y’Epfo yashimiwe kuzana ikoranabuhanga rigezweho mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko imwe mu mpamvu zituma Korea y’Epfo ihabwa agaciro gakomeye mu butwererane bw’u Rwanda n’Afurika muri rusange, ari uko icyo gihugu kizi agaciro k’ubusugire n’ubwigenge bw’ibindi bihugu.
Yaboneyeho kugaragaza ko ubutwererane na Korea y’Epfo bwatumye u Rwanda ruba igicumbi cyo guhanga udushya ndetse kigera no ku ikoranabuhanga rugezweho mu nzego zitandukanye.
Mu nama ihuza Koerea y’Epfo n’Afurika iteraniye i Seoul kuri uyu wa 4 kugeza ku ya 5 Kamena, Perezida Kagame yahishuriye abitabiriye ko icyo gihugu gikomeje gufasha u Rwanda n’Afurika mu kwihuta mu ikoranabuhanga rigezweho.
Yagize ati: “Ubufatanye na Korea bwibanze ku guhanga udushya, bufasha kuzana ikoranabuhanga rigezweho mu Rwanda n’Afurika mu buryo bwihuse. Iyi nama ibereyeho kutwibutsa ko hari n’ibindi byinshi bishobora gukorwa. Uhereye ku ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI), ikoranabuhanga rya robo ndetse n’irya nikereyeri rizana impinduka zikenewe mu kwimukira ku ngufu zitangiza, ukageza ku bikoresho fatizo by’ingenzi, Afurika na Korea bikwiye gukorana bya hafi.”
Perezida Kagame yavuze ko Korea itazi agaciro k’ubusugire n’ubwigenge gusa ahubwo izi n’urugamba rukenewe mu kugera kuri Politiki zishingiye ku kubazwa inshingano kandi zidaheza.
Nanone kandi ngo ubunararibonye bwa Korea bugaragaza ko igihugu gishobora gutera imbere gihereye ku busa mu gihe cy’imyaka 30, ari na ho Perezida Kagame yahereye abaza abitabiriye niba hari igisobanuro cy’impamvu Afurika itaraba umugabane wateye imbere.
Ubutwererane n’u Rwanda na Korea y’Epfo mu guteza imbere ikoranabuhanga butangirana n’Ikigo cy’ikoranabuhanga mu isakazamakuru ‘Korean Telecom (KT) Corporation’ cyatangiye kugeza mu Rwanda ikoranabuhanga rigezweho mu itumanaho mu myaka isaga 10 ishize.
Icyo kigo ni cyo cyatangiye kubaka serivisi z’ikoranabuhanga zitandukanye zikoreshwa n’inzego za Leta n’iz’abikorera, kikaba ari na cyo cyagejeje bwa mbere serivisi za internet inyaruka ya 4G mu Gihugu ku bufatanye na Leta.
Ubwo bufatanye bwakomeje kwaguka kuko bwavuye ku itumanaho bugera no mu gusangira ubumenyi n’ubunararibonye, nyuma y’amasezerano u Rwanda na Korea y’Epfo byasinyanye muri Kamena 2016 yari agamije kwagura ubufatanye mu nzego z’ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’itumanaho.
Korea y’Epfo ni yo yafashije mu rugendo rwo gutangiza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) binyuze mu gusangiza Abanyarwanda ubumenyi, ubuhanga n’ubunararibonye mu ikoranabuhanga.

Mu kwezi k’Ukuboza 2017, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ya miliyari zisaga 5.9 z’amafaranga y’u Rwanda yifashishijwe mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri yo mu Rwanda.
Uwo mushinga wagombaga kumara imyaka itatu wibanda ku kubaka ubushobozi bw’abarimu basaga 43.000 mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’abashinzwe uburezi mu Turere 446, ku birebana n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi
Mu kwezi k’Ukwakira 2022, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Korea byongeye gusinya amasezerano nagamije kwimakaza taransiporo y’ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.
Guverinoma ya Korea ibona u Rwanda nk’amarembo yo gukomeza kwagura ibikorwa byayo ku mugabane w’Afurika.
Afurika ishobora kwihuta mu iterambere
Perezida Kagame yaboneyeho kugaragaza ko Afurika ari umugabane ufite ibisabwa byose byawufasha kwihuta mu iterambere, atanga urugero rw’umutungo kamere ndetse n’abaturage benshi b’urubyiruko bafite imbaraga zo gukora byinshi mu gihe gito.
Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko hafi 70% by’abagera kluri miliyari 1.4 batuye ku mugabane w’Afurika ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30.
Perezida Kagame yavuze ko igikenewe ari ubufatanye nk’ubwo Afurika ifitanye na Korea bushingiye ku bwubahane, kugira ngo irusheho gutera imbere.
Gusa yavuze ko ibyo byose bishoboka hashingiwe ku buryo ibihugu by’Afurika bikemura ibibazo by’umutekano n’ibyimiyoborere, ati: “Urubyiruko rw’Afurika rukeneye ayo mahirwe; birashoboka. Afurika ishobora kwihuta cyane mu iterambere kandi nta yindi nzira ihari yaruta kwibanda ku mutekano, ubuzima, uburezi, n’ikoranabuhanga.”
Yavuze kandi ko Afurika ifite byinshi yishyura mu butwererane n’abandi, cyane ko ifite amahirwe y’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), bityo abaturage b’Afurika biganjemo urubyiruko bakaba bafitemo amahirwe yo gutanga umusaruro uhebuje.
Yahamije ko Afurika izaba umusemburo w’iterambere ry’Isi mu gihe Abanyafurika bazareka gukina n’ahazaza habo bagakora ibibateza imbere.
Ati: “Dukwiye gukomeza inzira y’ubufatanye nk’uburangwa hagati y’Afurika na Korea. Nitubikora dushobora kongera ubutwererane no mu zindi nyungu duhuriyeho mu ruhando mpuzamahanga.”
Yasabye Abayobozi b’Afurika n’aba Korea y’Epfo gukorera hamwe no kuzuzanya mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’iyi nama igamije kubaka umusingi w’ubutwererane buzamara imyaka n’imyaka.

