Korali Gahogo yiyemeje guhangana n’inyigisho z’ubuyobe mu madini n’amatorero

Ubuyobozi bwa Korali Gahogo yo mu Itorero ADEPR mu Karere ka Muhanga, bwatangaje ko mu ivugabutumwa butanga bwiyemeje guhangana n’inyigisho z’abanyamadini n’amatorero ziyobya ababakurikira.
Bwabigarutseho ku wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, mu kiganiro ubuyobozi bw’iyo Kolari bwagiranye n’abanyamakuru gitegura igiterane ngarukamwaka Gahogo Evengelical Week, kizamara icyumweru, aho icy’uyu mwaka kizatangira tariki ya 30 Nzeri kikazageza ku ya 6 Ukwakira 2024.
Umuyobozi wa Korali Gahogo Nibamureke Thadée, yavuze ko muri icyo giterane bateganya gukora ivugabutumwa rishishikariza abantu gukorera Imana ndetse bakazafasha n’abaturage b’amikoro make mu buryo butandukanye bw’iterambere.
Uwo muyobozi yabwiye itangazamakuru ko mu byo korali ayoboye ishyize imbere harimo guhangana na zimwe mu nyigisho zitangwa na bamwe mu banyamadini zikayobya ababakurikira aho kububaka.
Yagize ati: “Umusanzu dufite ni ukwigisha abantu, atari ukuririmba gusa ahubwo tunabigisha gukora duhereye ku baririmbyi bacu bakagendana na gahunda za Leta.”
Yongeyeho ati: “Niba tubikoze n’abandi batureberaho. Abantu bayobya abandi iyo tubyumvise turabigorora. Hari umuntu ushobora kuza mu itorera agahanura ibinyoma iyo dusenga hakaba hari ubutumwa burimo ubuyobe tuba tugomba kubwamaganira kure.”
Yavuze ko abantu bakwiye kujya bashishoza ku byo bahanurirwa kuko bishoboka ku bitahura.
Ati: “Abantu bakaba bamaze imyaka irenga 20 ariko ugasanga umuntu araguhanuriye ngo uriya mugore mubana si uwawe, unabirebesheje amaso wasanga atari ukuri ahubwo ari ubuyobe.”

Ubuyobozi bwa Kolari Gahogo bwatangaje ko muri icyo giterane kizabera kuri ADEPR Gahogo, burimo gutegura bwateganyije kwishyurira imiryango 200 ubwisungane mu kwifuza bwa mutuweli.
Korali ya Gahogo yateguye icyo giterane ikaba izafatanya n’andi makorali yo muri ADEPR mu Karere ka Muhanga bityo ikaba ishishikariza buri wese kuzitabira kandi kwinjira ni ubuntu.
Ni igiterane ahanini kiba kigamije guhumuriza abaturage bagakomera kandi bagakora ibibateza imbere aho kwigunga.
Korali Gahogo ihamya ko kuba hari zimwe mu nsengero zafunzwe kubera ko abari baziyoboye batangaga inyigisho ziyobya abantu na byo byatumye benshi mu bakirisitu bareka gusenga bityo igahamya ko mu gutegura icyo giterane bagamije kubyutsa abo bihebye bakongera gukorera Imana.
Korali Gahogo yatangiye kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimo mu 1994, ikaba igizwe n’abaririmbyi basaga 100.




Halindintwali Athanase says:
Nzeri 29, 2024 at 1:47 pmKubwiriza ubutumwa binyuze mu indirimbo kandi mugafasha abantu muri gahunda za leta ni byiza ndabibashimiye.