Kongere ya PSD yemeje ko izashyigikira Perezida Kagame mu matora

Kongere y’Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) imaze kwemeza ko izashyigikira Perezida Paul Kagame nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Kongere ya PSD yitabiriwe n’abanyapolitiki batandukanye bahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi, PDI, UPDR, Green Party, PDC, PL n’abandi.
Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD, asobanura ko Biro Politiki yemeje ko umukandida azaba Perezida Paul Kagame, Kongere y’ishyaka na yo ibyemeza 100%.
Yabigarutseho muri Kongere ya PSD yateranye kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, yabereye ahazwi nko kuri Croix Rouge mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Yavuze ko impamvu bahisemo Perezida Kagame ari uko ari umuyobozi w’indashyikirwa werekanye ubushobozi buhambaye, agakunda u Rwanda n’abanyarwanda bose.
Ati: “Ikindi ni uko abanyarwanda bamukunda ku buryo budashidikanywaho. Ni umuyobozi wubahwa n’amahanga.
By’umwihariko muri iyi manda irangiye yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa kandi ibyagezweho byari bisanzwe biri muri manifesito ya PSD.”
Akomeza avuga ati: “Dushyigikiye Paul Kagame kandi tuzongera gufatanya na we, igihugu kigera kuri byinshi.”
Imigabo n’imigambi bya PSD
PSD igaragaza ko hazashyirwaho inzego zihamye kandi zigenga kugira ngo urwego rw’ubutabera rukore neza bishingiye ku nyungu z’abanyarwanda bityo ibibazo bikemuke.
Gushyiraho imyaka itegetswe ku rubyiruko rukora igisirikare kandi abakijyamo bakaba bararangije amashuri yisumbuye.
Kongera ishoramari mu buhinzi n’ubworozi, ghushyira imbaraga mu gushaka udushya ahagamijwe guhaza amasoko.
Gushyiraho ikigega cy’imari cyihariye ku buhinzi n’ubworozi.
Mu rwego rw’inganda n’ubucuruzi, PSD izaharanira ko umusoro nyongeragaciro (TVA) wava kuri 18% ikagera kuri 14% kandi birashoboka.
Guha amafaranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru umuntu uri mu myaka 50 wishyuze imisanzu yose.
Mu rwego rw’ubuzima, hazagabanywa inzira umurwayi anyuramo asaba serivisi z’ubuzima.
Guhuza imyinjirize mu bijyanye n’uburezi. Icyo PSD yifuza ni uko habaho uburezi bugera ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bikubiye mu ngingo y’ibitekerezo 82 bishingiye ku miyoborere na politiki y’ubutabera imiyoborere n’imibereho myiza.






HABIMANA Jean Paul says:
Werurwe 24, 2024 at 5:53 pmPaul KAGAME arashoboye kandimvugoye niyo ngiro,tuzamutora twongere tumutore.Yatugejeje kuribyinshi,kandi aracyaduhishiye nibindi byinshiiiii!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!