Kompanyi y’u Bwongereza igiye gucururiza amabuye y’agaciro mu Rwanda

Kompanyi y’ubucukuzi Aterian Plc, isanzwe iri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’i London (LSE) mu Bwongereza, yatangaje ko yaguriye ibikorwa byayo byo gucuruza amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Iyi kompanyi izajya ikusanya amabuye akomoka ku bacukuzi bato (artisanal miners) n’amakoperative, ikayafasha kujya ku isoko mpuzamahanga.
Aterian imaze igihe ikorera mu Rwanda, cyane cyane mu bushakashatsi ku mabuye ya lithium.
Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, yatangaje ko yabonye ubutare bwa lithium bufite ubuziranenge bwo hejuru, nubwo ubucukuzi nyir’izina butaratangira.
Itangazo ryo kwagura ubucuruzi ryashyizwe ahagaragara ku ya 15 Nzeri.
Charles G. Bray, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Aterian, yavuze ko abashobora gukorana n’iyi kompanyi ari abujuje ibisabwa n’amahame ya OECD (Organisation for Economic Co-operation and Development) na gahunda ya ITSCI (International Tin Supply Chain Initiative) yo gukurikirana inkomoko y’amabuye.
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda nshya, Aterian yabonye inguzanyo y’amadolari y’Amerika 250,000 izakoreshwa nk’igishoro cya mbere.
Bray yavuze ko ayo mafaranga azafasha kugura amabuye, gushyiraho inzira zo kuyatwara no kubika ububiko bwo kohereza hanze.
Yagize ati: “Byatwaye igihe kuko tutigeze tugabanya urwego rw’ubuziranenge mu gukurikirana inkomoko y’amabuye. Ariko ubu biduhaye ubushobozi bwo kohereza kontineri ya mbere. Nk’uko ubucuruzi buzagenda bwiyongera, tuzabasha kwihaza dukesha amafaranga twinjiza.”
Yakomeje avuga ko kompanyi ishobora kongera gushaka igishoro mu gihe ibyifuzo by’abatanga amabuye byaruta ubushobozi bw’ishoramari ryayo ry’ibanze.
Bray yasobanuye ko ubucukuzi n’ubucuruzi byombi bifite agaciro.
Ati: “Ubucukuzi bugamije agaciro k’igihe kirekire binyuze mu gushakisha no guteza imbere umutungo kamere, mu gihe ubucuruzi bugamije guhuriza hamwe ibituruka imbere mu gihugu no kubigurisha mu gihe gito, bigatanga inzira yihuse yo kugeza amabuye y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.
Byombi birakenewe kugira ngo igihugu kihabonere inyungu z’imbere mu gihugu.”
Amabwiriza ya OECD agamije kurwanya ikoreshwa ry’amabuye mu gutera inkunga intambara no kurengera uburenganzira bwa muntu mu bucukuzi.
Gahunda ya ITSCI na yo itanga uburyo bwo gukurikirana inkomoko y’amabuye no kugenzura ko akomoka mu buryo bukurikije amategeko kandi atari ay’intambara.
Bray yavuze ati: “Buri muntu utanga amabuye anyura mu igenzura rikomeye, harimo gusurwa ku mirima no kugenzura niba koko adakomoka ku ntambara. Intego yacu ni ugushinga urusobe rw’abatanga amabuye rufite ubuziranenge kandi rwizewe, rukomeza gusigasira umwanya w’u Rwanda nk’Igihugu cyizewe mu kohereza amabuye akomoka mu buryo buboneye.”
Yakomeje asobanura ko uru rubuga rugamije no gushyigikira abacukuzi bato bo mu gihugu no kongera umusaruro wabo.
Ati: “Turashaka gusangira ubumenyi n’igishoro cyacu n’abacukuzi b’Abanyarwanda, tukabafasha kugera ku masoko mpuzamahanga mu buryo bukurikije amategeko. Mu gihe kirekire, ibi bizongera ubushobozi bwo koyohereza hanze y’u Rwanda no kuzana inyungu ku rwego rw’igihugu.”
Aterian, ifite agaciro ku isoko k’asaga miliyari 9.4 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 4.8 z’amapawundi), ikora cyane ku mabuye akenewe ku rwego mpuzamahanga arimo tantalum, niobium, lithium n’andi mabuye y’ibanze.