Komite zo kurwanya ruswa zitezweho kugeza u Rwanda mu myanya 5 ibanza mu 2050

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko gukumira no kurwanya ruswa ari inshingano ya buri wese, ariko ko by’umwihariko Komite zo gukumira no kurwanya ruswa zitezweho gufasha u Rwanda kugera mu myanya 5 ya mbere mu 2050.
Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira na Kurwanya Ruswa Hon. Mukama Abbas yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024, ubwo yatangizaga amahugurwa ya Komite zo gukumira no kurwanya ruswa, icyiciro cya kabiri ahahuguwe abantu150 baturuka mu nzego n’ibigo 15.
Yagize ati: “Gukumira no kurwanya ruswa ni inshingano ya buri wese. Ari mu bigo bya Leta, muri sosiyete sivile, abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta (ONG).
Kuri ubu u Rwanda turi ku mwanya wa mbere mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC), ku mwanya wa 9 ku Mugabane w’Afurika no ku wa 49 ku rwego rw’Isi. Komite rero tuzitezeho kuzafasha u Rwanda kuza mu myanya 5 ya mbere mu kurwanya ruswa ku Isi mu 2050.”
Yakomeje avuga ko kurwanya ruswa bishingira ku bushake bwa politiki, akaba ari yo mpamvu u Rwanda ruri ku myanya myiza mu kuyirwanya kuko ruswa ntiyihanganirwa.
Yasobanuye ko abagize izo komite bafite inshingano yo kuba ijisho ritahura ahaba hari ibyuho bya ruswa, hakagenwa ingamba zo gukumira bityo bakabishyikiriza Umuyobozi w’ikigo kugira ngo ruswa ikumirwe kandi irwanywe.
Ati: “Izi komite zifite inshingano zo kugenzura ahari ibyuho bya ruswa ndetse zizajya zitanga raporo y’igihembwe ku Muyobozi w’ikigo, naho we ayitange ku Rwego rw’Umuvunyi buri mezi 6.”
Mu biganiro byatanzwe na Birasa Fiscal Jacques, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe Ishami ryo kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwego rw’Umuvunyi na Mukamisha Claudine, Umukozi mu Ishami ryo gukumira no kurwanya ruswa mu Rwego rw’Umuvunyi, abagize komite zo gukumira no kurwanya ruswa basobanuriwe itegeko rya ruswa, ruswa icyo ari cyo, inshingano za komite yo gukumira no kurwanya ruswa n’uko umuntu yareba ahari ibyuho bya ruswa.
Abahuguwe bashishikarijwe gutahura ahaba hari ibyuho bya ruswa, bagashyiraho n’ingamba zo kuyikumira, ubundi bakaba nk’abajyanama b’umuyobozi w’ikigo bamugaragariza ahaba hagaragaramo ibyuho bya ruswa.
Banavuga ko bungutse ubumenyi ku bijyanye n’ibyuho bya ruswa bishobora kugaragara mu nzego bakoreramo.
Banahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye harimo n’ikijyanye n’umutekano w’utanga amakuru, basubijwe ko bikorwa mu ibanga ku buryo nta ngaruka byamugiraho kuko itegeko ryabiteganyije.
Ayo mahugurwa y’abagize komite zishinzwe kurwanya ruswa mu bigo n’inzego bitandukanye mu gihugu yabereye ku Biro by’Urwego rw’Umuvunyi yanateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi agamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa.


