KOICA – NAEB: Kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi bizatwara asaga miliyari 11 Frws

Ikigo mpuzamahanga cya Guverinoma ya Koreya gishinzwe ubutwererane (KOICA) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza ibicuruzwa mu mahanga (NAEB), cyemeje ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga mushya witwa, ‘Smart Food Value Chain Management Project (SFVCMP) ‘, biteganyijwe ko hazakoreshwa ingengo y’imari ingana na miliyoni 11 z’amadolari y’Amerika (USD), asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda, uyu mushinga uteganyijwe gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine kuva 2022 kugeza 2026.
KOICA yatangaje uyu mushinga ubwo CHON Gyong Shik, Umuyobozi uhagarariye KOICA mu Rwanda, yabitangaje ubwo yahuraga na Jean Claude Musabyimana, Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) binyuze mu nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Muri iyo nama, baganiriye ku buryo butandukanye bwo gushimangira ubufatanye mu buhinzi bw’imboga, indabyo ndetse n’imbuto. Byongeye kandi, bemeje ko umushinga wa Smart Food Value Chain Management (SFVCMP) ugomba guhuzwa na politiki n’ingamba z’u Rwanda nka NST1. Byakozwe muri Politiki y’u Rwanda n’ibindi byoherezwa hanze mu buhinzi bw’imboga, indabyo n’imbuto.
Jean Claude Musabyimana, umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI yagize ati: “Turashimira Guverinoma ya Koreya n’impuguke zabo ku bufatanye bwabo, kandi uyu mushinga uzatuma ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byiyongera, ugabanye guta umwimerere nyuma yo gusarurwa ndetse byongere amafaranga y‘abahinzi “.
CHON Gyong Shik, Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda na we yagize ati: “Turizera ko uyu mushinga uzongerera agaciro ubuhinzi bw’ibicuruzwa bijya mu mahanga nk’ibihingwa by’indabyo, imbuto ndetse n’imboga kandi bikagira uruhare mu kongera ibyoherezwa mu mahanga ndetse n’amafaranaga abahinzi bakuramo akiyongera. Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye bukomeye dufitanye harimo RCSP, SAPMP.”
Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda yari yagiranye inama na Dr. Jean-Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI ku ya 28 Mutarama 2022, aho baganiriye ku bijyanye n’ubuhinzi, ibibazo bigomba gukemurwa kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye, ndetse no kuganira ku byerekeye imishinga iteganyijwe kimwe n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Itsinda ry’impuguke eshanu zo muri Koreya zoherejwe mu Rwanda kugira ngo hakorwe ubushakashatsi bwimbitse ku mushinga. Hifashishijwe ubuhanga bwabo mu byiciro by’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro, mu bwubatsi na sisitemu y’ikoranabuhanga (ICT System).
Hazabaho kandi gukurikirana no gusuzuma, bazagirana inama n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo imiryango ya Leta, amakoperative y’abahinzi n’amasosiyete yohereza ibicuruzwa mu mahanga, ndetse bazasura ahantu hatandukanye hari site z’imishinga mu Turere twa Bugesera, Nyagatare, Rulindo na Rubavu.
Umushinga wa The Smart Food Value Chain Management Project (SFVCMP) ugamije kuzamura inyungu y’abahinzi binyuze mu gushyiraho uburyo bwo gucunga neza ibiribwa byoherezwa mu mahanga birimo imbuto, imboga ndetse n’indabo. Uyu mushinga uzagira uruhare mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (Byakorewe mu Rwanda).
Ingengo y’imari ingana na miliyoni 9.5 z’amadolari y’Amerika yatanzwe na Guverinoma ya Koreya na miliyoni 1.5 z’amadolari y’Amerika (USD) yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda. Uyu mushinga uzita ku bice bitatu by’ingenzi kuva 2022 kugeza 2026.
Birimo gushyiraho ibikorwa remezo nyuma y’isarura nk’ibigo bitunganya umusaruro kugira ngo bigabanye igihombo kigaragara nyuma y’isarura kandi byongere agaciro ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo butanga umusaruro, no kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu buhinzi no kubaka ubushobozi bw’amakoperative y’abahinzi.