Knowless yemeje ko nta kibazo afitanye na Bwiza

Umuhanzi Butera Knowless yakuriye inzira ku murima abibazaga ko yagiranye ikibazo na Bwiza.
Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari umutumirwa mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-z Comedy cyabaye ku mugoroba w’itariki 26 Ukuboza 2024.
Ni igitaramo yari yatumiwemo mu gace kacyo kazwi nka ‘Meet me tonight’ gasanzwe gatumirwamo abanyabigwi batandukanye hagamijwe kugira ngo baganirize ndetse banagire inama urubyiruko ku mahirwe ahari yabafasha kwiteza imbere.
Ubwo uyu muhanzi yari abajijwe ku bivugwa ko mu minsi ishize yaba yaragiranye ikibazo na mugenzi we Bwiza, Knowless yavuze ko hari aho abavuga bakwiye kujya bagarukira.
Ati: “Ndagisubiza mu buryo bworoshye, kandi twese turi bakuru turabizi. Ikintu turi kuvuga ni icyerekeranye n’Umukuru w’Igihugu, njyewe ndi Butera, ndi inde ufite ubushobozi ku buryo ubu nonaha nahaguruka nkavuga nti inkuru hano zirarangiye reka tujye kuganira na Boss (Perezida Kagame) mfite ubwo bushobozi? “
Abitabiriye bati ‘Oya” yungamo ati “Ibyo birasubiza ibintu byinshi rero. Hari ibintu bimwe na bimwe nk’abantu bakuru nk’Abanyarwanda, dushobora kugiriramo urwenya, ariko ni bya bindi navugaga y’uko hari n’ahantu tuba tugomba kugarukira.”
Uyu muhanzi yunzemo ko Bwiza ari umuhanzi mwiza kandi yifuriza iterambere.
Ati: “Kuri Bwiza ni umuhanzi mwiza ufite ahazaza heza, ukiri muto, wigaragaraje kandi ukomeje kwigaragaza ku isoko ry’umuziki, nifuza kumubona ahantu kure ndetse Atari we gusa.”
Knowless avuga ko hari igihe byigeze kubaho, aho wasangaga mu bahanzi bagombaga kuririmba mu gitaramo harimo umukobwa umwe, ari we, baba benshi bakaba babiri.
Agasanga uko waba ushaka gukora cyane kose wababazwa no kwisanga mu bagabo cyangwa abasore uri wenyine, bigatuma hari ibyo yakeneraga yashoboraga gufashwa n’abakobwa ariko kubera ko bari mbarwa mu ruganda rwa muzika bikaba ngombwa ko abifashwamo n’abasore cyangwa abagabo bari kumwe.
Uyu muhanzi yashimangiye ko nta kibazo afitanye na Bwiza, kandi ko nta n’undi bakigirana, kandi ko binaramutse bibayeho, ibibazo biterwa n’abantu kandi bigakemurwa na bo.
Iby’ikibazo Butera Knowless afitanye na Bwiza byatangiye kuvugwa no gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga tariki 15 Nyakanga 2024, ubwo hasohokaga amafoto agaragaza abahanzi batuye mu Karumuna mu Karere ka Bugesera bari kumwe na Perezida Paul Kagame mu rwuri, aho bamutaramiye akanabagabira nk’uko yari yabisezeranyije Knowless ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga muri ako Karere, uwo muhanzi akabimusaba nk’umuturage uhatuye.
Munganyinka says:
Werurwe 27, 2025 at 6:12 amAndika Igitekerezo hano mukwiye kujya mubaneza mubuhanzi bwanyu