Knowless na Clement bakuriye inzira ku murima abibaza ku bana babo

Ishimwe Clement uri mu bahanga mu gutunganya umuziki akaba n’umugabo w’umuhanzi Butera Knowless, bakuriye inzira ku murima abibaza ko hari igihe bazagaragaza amashusho cyangwa amafoto y’abana babo.
Babigarutseho mu kiganiro bagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, ubwo bari babajijwe ikibatera guhisha abana bigatuma hari n’abo bitera kubibazaho byinshi.
Mu gusubiza Clement yagize ati: “Hari uburenganzira twambura abana, ntabwo nshira urubanza ubikora nabyo ni uburenganzira bwe nk’umubyeyi, urugero nk’ubu mvukana n’abana batanu. Muri abo bose ni njye ukora ibijyanye n’umuziki abandi bari mu bindi bitewe n’impano Imana yabahaye cyangwa ibyo bakunda.
Ababyeyi bacu iyo baba ba twebwe ubu, bakaba baradushyize hanze, abo bashaka kugira ubuzima bwabo busanzwe urumva batari kuba bambuwe uburenganzira bwabo?”
Yongeraho ati: “Abana dufite nta kivuga ko bazaba abanyamuziki, ntakivuga ko bazagira aho bahurira n’ikintu kibashyira ahagaragara, hari igihe bazahitamo kuba abaganga, abasirikare se, ni ibintu byagombye kumvikana kuwo byateye ikibazo, amahitamo ya mbere ahari twamusaba kubyihanganira, aya kabiri ni ukubyara uwe akamushyira hanze ni bwo buryo bworoshye nabivugamo.”
Mu kumwunganira Butera Knowless yavuze ko ari icyemezo bafashe bashingiye ko umwana agomba kuba umwana akeneye gukina n’abandi ntihagire ibyo adakora cyangwa ngo abikore bibe inkuru kandi abandi babikora ntihagire ikiba.
Ati: “Umwana akeneye kuba umwana, ntabwo akeneye kuba umwana wa kanaka ngo nahura n’umuntu avuge ati dore yambaye mambata, umwana wo kwa Knowless cyangwa Clement ibintu nkibyo […] akeneye kujya ku ishuri akisanzura ntafatwe nk’undi muntu, kuko ari umwana nk’abagenzi be baba baje.”
Knowless avuga ko gufata umwana akamushyira mu buzima bwe bw’ubwamamare, nawe yatangiye akuze kandi nawe ubwe kububamo bimugora ari mukuru, akumva ko atari ikintu cyiza, ari nacyo cyabateye kubarekera uburinzi bwabo nk’abana.
Butera Knowless yashakanye na Ishimwe Clement mu mwaka wa 2016, kugeza ubu bakaba bafitanye abana batatu b’abakobwa.