KNC yatangaje impamvu umukino wa Gasogi United na APR FC ari uwo kwihorera

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuliza Charles, yavuze ko umukino bazahuriramo na APR FC ku wa Gatanu bahisemo ku wita uwo kwihorera, kubera ko iyi kipe itigeze ibasezerera mu gikombe cy’amahoro ahubwo bakuwemo bibwe ku mugaragaro.

Ibi yabitangaje mu kiganiro y’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025, kigamije kugaragaza uko biteguye umukino uzahuza Gasogi United FC na APR FC.

Iki kiganiro cyitabiriwe na Umutoza mukuru wa Gasogi United Tchiamas Bienvenue na Kapiteni Muderi Akbar.

Ni umukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025.

Uyu ni umukino ugiye guhuza aya makipe yombi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma y’iheruka yo mu Gikombe cy’Amahoro yasize Gasogi United FC isezerewe.

KNC we avuga ko yasezerewe binyuze mu mucyo, kuko umusifuzi Nizeyimana Isiaq yakoze amakosa mu mukino hagati yatumye ikipe ye itagera ku ntego yari yihaye.

Abajijwe impamvu bahisemo ko uyu mukino uba uwo kwikorera, KNC yavuze byatewe n’uko APR FC itabasezereye mu Gikombe cy’Amahoro ahubwo ko ari abasifuzi babibye ku mugaragaro.

“Turashaka Kwihorera kuri APR FC kuko itadusezereye mu gikombe cy’Amahoro ahubwo twakuwemo n’abasifuzi.Dufite ibishoboka byose bizatuma tuyitsinda”

Kapiteni wa Gasogi United, Muderi Akbar, yavuze ko bafite icyizere cyo gutsinda APR, kuko kuva yagera muri Gasogi yabonye ari ikipe itabagora.

Ati: “APR FC ni ikipe dushobora muri iyi myaka ishize haba mu mayeri y’’umukino n’imbaraga.Twiteguye kuyitsinda ku wa Gatanu.”

KNC usanzwe uba mu bagize Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere, yatangaje ko mu minsi mike bagiye kwicarana na FERWAFA bakareba uburyo bakemura ikibazo cy’imisifurire ikemangwa ikomeje kuranga Shampiyona y’icyiciro cya mbere, cyane cyane iyo bigeze mu minsi ya nyuma yayo.

Ati: “Tugiye kuvugana na FERWAFA turebe ko hatumizwaho Komisiyo y’Abasifuzi bityo dukumire ibibazo by’imisifurire mibi bishobora kuza mu minsi iri imbere kuko shampiyona amakipe yegeranye.”

Muri iki kiganiro, KNC yemeje ko Myugariro Nshimiyimana Marc Govin, atazongera gukinira iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje.

Iyi kipe yavuze ko izakomeza kumuhemba kugeza amasezerano ye arangiye muri Kamena.

Kugeza ubu Gasogi United FC iri ku mwanya wa cyenda wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 25, mu gihe izaba ihanganye na APR FC ifite 41 ikarushwa abiri na Rayon Sports FC iyoboye.

Gasogi United na APR FC bizacakirana ku wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025
Abanyamakuru b’Imikino batandukanye bitabiriye ikiganiro itaganzamakuru
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE