Kizz Daniel yashimye urukundo yeretswe bimutera kuzagaruka i Kigali

Umuhanzi w’umunyanigeria Kizz Daniel yashimye urukundo yerekewe i Kigali ubwo aheruka kuhataramira mu gitaramo cyabereye muri BK Arena cyari kigamije gusoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa, yiyemeza kuzagaruka gutaramira i Kigali.
Ni igitaramo cyabaye tariki 02 Kanama 2025, kiririmbamo Kizz Daniel, Timaya, Ayra Star hamwe na The Ben wababanjirije ku runbyiniro nk’umuhanzi wari mu rugo.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga Kizz Daniel yagaragaje ko yanyuzwe n’urukundo yerekewe i Kigali ahishura ko byanze bikunze agomba kuzahakorera ikindi gitaramo.
Si ubwa mbere uyu muhanzi akoreye igitaramo muri Kigali kuko yahataramiye mu 2016 aza kongera kuhataramira mu 2022, ubwo aheruka gutaramira muri Bk Arena yari yujuje inshuro ya gatatu mu gihe icyo gitaramo yateguje cyazaba cyujuje inshuro ya kane ataramira Abanyarwanda.
Nubwo Kizz Danie yataramiye kenshi mu Rwanda si kenshi ibyo bitaramo byamugendekeraga neza gusa ku iyi nshuro yo gutaramira mu iserukiramuco rya Giants of Africa yasize yishimye kuko yishimiwe bidasanzwe.
Ubusanzwe uyu muhanzi yitwa Oluwatobiloba Daniel Anidugbe, akaba akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Buga yakoranye na Tekno Miles, Cough yasohoye mu 2022, RTID (Rich Till Die) imaze kurebwa n’abasaga miliyoni eshatu mu myaka ibiri hamwe n’izindi.

