Kizz Daniel yakunze umuziki wa The Ben amusaba gukorana

Umuhanzi The Ben yatangaje ko mu minsi iri mbere ateganya gukorana indirimbo n’ umuhanzi wo muri Nigeria Kizz Daniel uherutse gutaramira muri BK Arena mu gitaramo cyo gusoza Iserukiramuco rya Giant of Africa.
Ni nyuma y’uko uwo muhanzi yandikiye The Ben amumenyesha ko yakunze umuziki we, kandi yifuza ko bakorana “ikintu gikomeye.”
Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 07 Kanama 2025, cyari kigamije kumenyekanisha byinshi ku gitaramo giteganyijwe muri uku Kwezi na The Ben azataramamo.
Ubwo yari abajijwe ku ifoto ye na Kizz Daniel bahoberana yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’icyo gitaramo bombi bari bataramyemo, yavuze ko Kizz Daniel yamwandikiye vuba aha bashobora kuzakorana.
Mu gusubiza The Ben yahamagaye Lucky Nzeyimana wari uyoboye icyo kiganiro amwereka Message Kizz Daniel yamwandikiye amusaba ko bakorana.
Lucky ati: “Yaramubwiye ngo nkunda umuziki wawe, numva nakorana nawe ikintu gikomeye.”
The Ben ubwe yongeraho ati: “Yanyandikiye umusibo ejo, duhana nimero za WhatsApp. Ni ikimenyabose kandi nzishimira gukorana na we, yego ubwo rero hari ikintu kiza cyizaza vuba.”
Nyuma yo gutaramira muri BK Arena mu gitaramo cyo gusoza Giants of Africa, Kizz Daniel yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo yakiranywe urugwiro ateguza ko azakora uko ashiboye akazagaruka gutaramira Abanyakigali.
Akenshi ibitaramo mpuzamahanga, bitanga amahirwe ku bahanzi babitaramyemo yo guhura na bagenzi babo, bakamenyana, bakaganira kandi bakaba bakwemeranya imishinga myinshi harimo no kuba bakorana ibihangano bigenze neza Giants of Africa yaba ikiraro cyo guhuza imikorere ya Kizz Daniel na The Ben.
