Kizz Daniel agiye kuruhuka umwaka adakora umuziki

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 16, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Nigeria, Daniel Anidugbe, uzwi cyane nka Kizz Daniel, yatangaje ko mu bihe bya vuba azafata akaruhuko mu muziki.

Uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze, avuga ko nyuma ya EP ye yise Uncle K azafata akaruhuko.

Yanditse ati: “Vuba aha tariki 29 Ugushyingo 2024, ndabagezaho EP yanjye nise Uncle K, nyuma yayo nta ndirimbo nta n’ikindi nzabaha, nzafata akaruhuko kugeza mu 2026.”

Nubwo Kizz Daniel atatangaje icyo azaba ahugiyemo cyangwa impamvu yamuteye gufata ikiruhuko kingana n’umwaka, yavuze ko uwo mwanzuro yamaze kuwufata, nubwo bitakiriwe neza n’abakunzi b’ibihangano bye, bavuga ko bazamukumbura.

Kizz Daniel azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo My G, Woju yafatanyije n’abarimo Davido na Tiwa Savage, Jambo, RTID (Rich Till I Die), Shu-Peru n’izindi.

Uncle K EP, ni EP ya gatatu Kizz Daniel azaba ahaye abakunzi b’ihangano bye.

Kizz Daniel yatangiye umuziki mu 2014, k’ubw’umurava we, tariki 14 Gicurasi 2016, yari ashyize ahagaragara umuzingo we wa mbere yise “New Era”.

Kugeza ubu uyu muhanzi afite imizingo (Albums) ine, zirimo New Era, No Bad Songz, King of Love, Maverick hamwe  na EP ebyiri ari zo Barnabas na TZA (Thanks alot).

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 16, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE