Kiyovu Sports yatsinzwe na Bugesera iyisiga ku mwanya wa nyuma muri shampiyona

Kiyovu Sports yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona, ifata umwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, kuri Kigali Pele stadium.
Wari umukino uhazwe amaso kuko amakipe yombi ari mu bihe bibi cyane. Kiyovu Sports yari imaze imikino itanu idatsinda kuko amanota atatu ifite yayakuye kuri AS Kigali ku munsi wa mbere, indi itanu yakurikiye yarayitsinzwe yose.
Ku rundi ruhande, Bugesera FC nayo yari itaratsinda kuko atatu ifite yayakuye ku kunganya na Amagaju FC, Etincelles FC na Gasogi United.
Urucaca rwaburaga abakinnyi benshi biganjemo ba myugariro nka Ndizeye Eric, Kazindu Guy, Tuyisenge Hakim, byatumye ubwugarizi bukinwamo na Nizigiyimana Karim Mackenzie na Twahirwa Olivier.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana cyane byatumaga utaryoha kuko mu minota 25 ntayagerageje uburyo bw’ibitego.
Ku munota wa 30, Umutoza wa Bugesera FC, Haringingo Francis yakoze impinduka, Nyarugabo Moïse na Mucyo Didier Junior basimburwa na Ssentongo Farouk na Tuyihimbaze Gilbert. Muri iyi minota, Bugesera FC yatangiye kwiharira umupira cyane no gusatira bikomeye ariko itarabasha gutera mu izamu ryari ririnzwe na Nzeyurwanda Djihad.
Ku munota wa 38, Tuyihimbaze wari umaze iminota mike agiye mu kibuga yatsinze igitego cya mbere cya Bugesera FC.
Igice cya Mbere cyarangiye Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, umunyezamu wa Bugesera FC, Arakaza Mac Arthur yagoganye na Mugisha Desire agira ikibazo ava mu kibuga.
Ku munota wa 54, uyu munyezamu yasimbuwe na Mfashingabo Didier, ni mu gihe Kaneza Augustin nawe yatanze umwanya kwa Dukundane Pacifique.
Iki gice cyari gitandukanye n’icya mbere kuko cyo amakipe yombi yari yirekuye afungura umukino, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi.
Uko iminota yicumaga, amashagaga ya Kiyovu yagiye ashira, umukino wongera kugenda gake.
Kiyovu Sports yazamutse neza ariko abakinnyi b’inyuma ba Bugesera bakora umupira n’ukuboko, umusifuzi atanga penaliti.
Yatsinzwe neza na Nizeyimana Djuma yishyurira urucaca igitego, ku munota wa 83.
Bugesera FC ntabwo yacitse İntege kuko yahise izamuka yihuta, Tuyihimbaze acomekera Ssentogo umupira atsinda igitego cya kabiri cya Bugesera ku munota wa 90+1 arobye umunyezamu Nzeyurwanda.
Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinzwe na Bugesera ibitego 2-1, itsindwa umukino wa gatanu yikurikiranya muri shampiyona iyisiga ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu n’umwenda w’ibitego 9.
Indi mikino yabaye uyu munsi yasize Vision FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka ibonye amanota atatu ya mbere muri Shampiyona nyuma yo kunyagira Marines ibitego 4-0, Gasogi United yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0 naho Mukura VS yanganyije na Muhazi United ubusa ku busa.

