Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano ya miliyoni 60 Frw na Gorilla’s Coffee

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano na Gorillas Coffee azamara umwaka umwe ushobora kongerwa, afite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024.
Aya masezerano yemerera Gorillas Coffee kujya igaragara imbere ku myambaro ya Kiyovu Sports.
Umuyobozi wa Mukuru wa Gorilla’s Coffee Donal Murphy yavuze ko ubufatanye hagati yabo na Kiyovu Sports bugamije kwimakaza ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda ariko hatirengagijwe n’umupira w’amaguru.
Yagize ati: “Twishimiye ubufatanye hagati yacu na Kiyovu Sports kandi binyuze muri uku gushyigikirana si uguteze imbere impano gusa ahubwo nanone ni ugusangiza Abanyarwanda ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda bakumva ko ari icya bose na bo bakakinywa kuko usanga gishimwa n’ibindi bihugu ariko ugasanga nk’inaha abakinywa ni bake.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi wungirije wa Kiyovu Sports Mbarushimana Ally yagaragaje ko ubu bufatanye buje kubafasha kubaganya ikibazo cy’amikiro ikipe imaranye iminsi.
Ati: “Nka kiyovu Sports ubu bufatanye twabwakiriye neza kuko mu bibazo twari dufite harimo n’ikibazo cy’amikoro make turizera ko hari icyo agiye kudufasha.”
Kiyovu Sports ikomeje gukubita inzu ibipfunsi ishaka ibisubizo by’ibibazo irimo bijyane n’amikoro make yatumye hari bamwe mu bakinnyi bayireze muri FIFA ifatirwa ibihano by’umwaka umwe itagura, itanandikisha abakinnyi.
Kugeza ku munsi wa Gatandatu wa Shampiyona Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 15 n’amanota atatu aho yatsinze umukino umwe itsindwa Ine.
Ku munsi wa karindwi wa Shampiyona, Kiyovu Sports izakira Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium ku Gatandatu, tariki 26 Ukwakira 2024.





