Kiyovu sports yareze Mvukiyehe Juvenal muri RIB

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 6, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuryango wa Kiyovu sports Association wareze Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company mu rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB imushinja ubujura, ubuhemu no kwihesha ikintu cy’undi.

Mu ibaruwa umuryango wa Kiyovu Sports Association yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB iruregera uwahoze ari Umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal, ishinja ibyaha bitatu birimo gutwara ikintu cy’undi atabiguhereye uburenganzira, nyir’ukugitwara agamije kukigira icye cyangwa kugikoresha.

Mu ibaruwa ndende Me Mugabo yanditse, yagaragaje ko ibi byaha byose Kiyovu Sports irega Mvukiyehe byagize ingaruka kuri iyi kipe kuko yanze gukora ihererekanyabubasha, nyuma y’aho inteko rusange yari imaze kumweguza ku mwanya w’ubuyobozi bw’ikigo cyayo cy’ubucuruzi gicunga ikipe.

Yavuze ko Mvukiyehe yafatiriye amasezerano yose y’abakinnyi, yaba hoteli ikipe yacumbikagamo, ay’abandi bakozi, ibikoresho by’ikipe ndetse n’imodoka itwara abakinnyi.

Me Mugabo yavuze ko ibi   byose Mvukiyehe Juvenal ari kubikora mu rwego rwo kugusha ikipe mu bihombo no mu myenda iri kugenda igaragara umunsi ku wundi nyuma y’aho aviriye ku buyobozi.

Kiyovu Sports yagaragaje bimwe muri ibi bihombo yatewe harimo amafaranga angana na miliyoni 89 Frw yaciwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kubera kutishyura abakinnyi b’Abanya-Sudani.

Mu minsi ishize kandi iyi kipe yabwiwe ko igomba kwishyura Muzamiru Mutyaba miliyoni 10 Frw. Si abakinnyi gusa kuko na Hoteli Igitego yishyuza Kiyovu arenga miliyoni 154 Frw.

Kiyovu Sports yasabye RIB ko Mvukiyehe yakurikiranwa kuri ibi byaha yakoze kandi abikorera iyi kipe, akabiryozwa kimwe n’indishyi z’ibihombo byatewe na byo ndetse agasabwa gutanga impapuro zose zirebana n’ikipe abitse atabyemerewe n’amategeko kuko atakiyibarizwamo.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 6, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE