Kitoko waririmbye ashimira Kagame yiteguye gutanga umusanzu we mu matora

Nyuma y’imyaka igera kuri 7 aririmbye indirimbo yise ‘Thank you Kagame’ yifashishijwe mu gususurutsa abitaririye ibikorwa byo kwamamaza Kagame Paul mu matora y’Umukuru w’Igihugu y’umwaka wa 2017, umuhanzi Kitoko yavuze ko muri ibi bihe by’amatora yiteguye kuba yahanga ibindi bihangano igihe yakwitabazwa cyose.
Iyo ndirimbo Kitoko agaruka ku magambo yitswa n’umubare munini w’Abanyarwanda, atangira avuga ko Perezida Paul Kagame “ari impano Imana yahaye Abanyarwanda, ko ayo mahirwe nk’ayo atabonwa na buri wese.”
Ni indirimbo yakunzwe n’imbaga nini mu Rwanda no mu mahanga bitewe n’injyana ndetse n’ubutumwa bwayo bufite inyikirizo igira iti “warakoze Kagame” mu rurimi rw’icyongereza.
Nyuma ya manda y’imyaka irindwi Perezida Kagame amaze ayoboye igihugu, hari byinshi byagezweho mu iterambere ry’imibereho myiza, ubukungu, ubuzima n’izindi nzego nk’uko yabisezeraniye Abanyarwanda ubwo yiyamamazaga.
Tariki ya 14 na 15 Nyakanga, Abanyarwanda barenga miliyoni 9.5 baba mu Rwanda n’abandi basaga 55,000 baba mu mahanga bazaba babukereye bajya kwitorera Umukuru w’Igihugu, aho Perezida Kagame na we ari mu bakandida baziyamamaza mu minsi mike iri imbere.
Kitoko asanga hari byinshi byagezweho byashingirwaho mu gukora mu nganzo, akemeza ko igihe cyose yakwitabazwa ngo atange umusanzu we mu gususurutsa Abanyarwanda by’umwihariko muri aya matora atazuyaza.
Kitoko wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’urukundo, yavuze ko igihe cyose igihugu cyamukenera ngo atange umusanzu we atabyanga kuko ari inshingano ze.
Uyu muhanzi wakunze gusa nk’aho atuje ushingiye ku buryo asohoramo ibihangano, avuga ko ahugiye mu kandi kazi ariko n’umuziki awukomeje kuko ateganya gushyira ahagaragara umuzingo uzabanzirizwa n’indirimbo z’uruhererekane.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Kitoko yamaze amatsiko abibaza niba muri uyu mwaka azongera kugaragara mu kwiyamamaza ku Umukuru w’Igihugu, avuga ko nta na rimwe igihugu cyamukenera ngo abure.
Ati: “Nubwo mu bikorwa nka biriya biba ari akazi, ariko hagomba kubamo no kwitanga ku buryo ubihuza n’indi mirimo yawe ya buri munsi, nkenewe ngo ntange uwanjye musanzu mu buryo ubwo ari bwo bwose ntabwo nabyanga, naza uko byagenda kose, gusa ubu nta kintu ndabimenyaho nshobora kuza kimwe nuko ntazaza.”
Kitoko avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri arimo gutegura kugaruka mu Rwanda.
Ati “Nyuma yo kurangiza ishuri ndifuza gutaha ni na byo ndimo gutegura kuko maze igihe kinini inaha, ntabwo biba byoroshye nkuko tubivuga, hari ibintu biba bisabwa kugira ngo utegure inzira na none bitewe n’igihe uba umaze, ndabyifuza kugaruka mu Rwanda cyane ko ni ho umuryango wanjye uri.”
Agaruka ku ndirimbo ye iheruka kugaragara iri mu njyana benshi bakunda kwita iz’Imana, bigatuma hari abibaza niba na we yaba agiye guhagarika umuziki usanzwe akiyegurira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kitoko yavuze ko atagira umupaka mu buhanzi bwe.
Ati: “Njye ntabwo ngira aho ngarukira mu guhanga, inganzo yanjye nta mupaka igira, kuko iyo ngiye muri Sitidiyo (Studio) ngenda nta ndirimbo mfite, akeshi ngerayo akaba aribwo biza nkandika ibinjemo, indirimbo iyo injemo ndayisohora ntabwo nahinduye injyana sinzanayihindura, gukizwa byo ndakijijwe kuko nakuriye mu muryango ukijijwe.”
Ngo akenshi aba ahugiye mu kazi akora nyuma y’umuziki, kandi ko adashobora kureka burundu umuziki kuko bitamushobokera, akaba afite indirimbo nyinshi arimo gukora ndetse n’umuzingo.
Arimo gufatanya na Producer Meddy beat mu ndirimbo zirimo izo yafatanyije n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda atifuje gutangaza, uretse kuvuga ko hari ababarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Kitoko kuri ubu ubarizwa mu Bwongereza, yabwiye Imvaho Nshya ko hari byinshi akumbuye mu Rwanda.
Ati: “Ibyo nkumbuye ni byinshi, abantu, kubona ikirere cy’iwacu, izuba, amafunguro yo mu Rwanda arandyohera. Iyo umuntu avuze ngo akumbuye iwabo aba akumbuye ibintu byose, ariko cyane cyane abantu bo mu muryango wanjye, abo twabanye, twakoranye umuziki, mbega ndakumbuye muri rusange.”
Mu Bwongereza yagiye agiye kwiga, akaba yasoje amasomo ye, aho kugeza ubu akora umuziki ariko akawufatanya n’akandi kazi katari umuziki.
Mu kwezi k’Ukuboza 2020, Kitoko yigeze kumenyesha kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda ko arambiwe kuba mu mahanga, bityo yifuza kugaruka mu Rwanda.
Hashize igihe kigera ku mezi atanu ashyize ahagaragara indirimbo yise ‘Uri Imana’, yakoreye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.