Kirehe: Uwarwaye impyiko akivuza agakira atanga inama yo kwipimisha

Mu gihe uburwayi bw’impyiko bugenda bwiyongera, Abanyarwanda barasabwa kujya bipimisha impyiko nk’inama bagirwa n’uwazirwaye akajya kwa muganga bakamuvura agakira, kuko kwivuza hakiri kare bifasha kugira ngo abagaragaza uburwayi bakurikiranirwe hafi.
Ni ubutumwa bwagarutsweho n’inzobere mu buvuzi bw’impyiko kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mata 2025 ubwo hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku ndwara z’impyiko wizihirijwe mu Karere ka Kirehe.
Mu buhamya bw’abarwaye impyiko bagaragaza ko ubu burwayi habanza kubwitiranya n’indwara za kinyarwanda zirimo n’amarozi bityo bakazahazwa n’imiti gakondo bahabwa.
Ahishakiye Esperance wavuwe impyiko agakira yagize ati: “Nafashwe mbyimba mu maso, mbyimba ibirenge nkanaruka.Bambwiye ko narozwe njya kwivuza mu kinyarwanda aho nagiye mpabwa imiti myinshi gusà biba ibyubusa. Natakaje amafaranga menshi birankenesha nyamara gukira biranga. Iyi miti nayo yaranzahaje kugera ubwo Umujyanama w’ubuzima yaje akatugira inama, njyanwa kwa muganga bansangana uburwayi bw’impyiko.”
Uwo mubyeyi w’imyaka 25 ufite abana babiri n’umugabo akomeza avuga ko yavuwe agakira ndetse anasaba ko uwagaragaza ibimenyetso yajya agana abaganga.
Ati: “Ndashima ko ngeze kwa muganga nahuye n’umuganga w’impyiko wahise anankurikirana njyanwa mu bitaro bya Rwamagana aho navuriwe ndakira. Ndasaba ababa bagifite imyumvire nk’iyo nari mfite, kuva mu byo kwivuza mu buryo bwa gakondo bakajya bagana amavuriro yemewe bagasuzumwa n’abaganga babyize.”
Dr Ntabanganyimana Etienne umwe mu baganga 7 bavura impyiko u Rwanda rufite yavuze ko iyo indwara z’ impyiko zimenyekanye hakiri kare zivurwa zigakira.
Ati: “Ikihutirwa dusaba abaturage ba Kirehe n’Abanyarwanda muri rusange ni ukwisuzumisha.Ikindi ni ukugeza aya makuru ku baturage bose bakamenya ibishobora kuba intandaro yo kwangiza impyiko.Umuntu umenye ko impyiko ze zifite ikibazo hakiri kare byoroha kumuvura. Iyo bikabije bisaba ko umuntu yahindurirwa impyiko, amakuru meza ni uko ubu mu Rwanda iyi serivisi twatangiye kuyitanga.”
Uyu munsi wizihijwe ku bufatanye bw’inzego z”ubuzima n’umufatanyabikorwa Inshuti mu buzima.
Kugeza ubu ku Isi habarurwa abarwayi b’impyiko bagera kuri miliyoni 850. Muri bo 85% bari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo.
Muri miliyoni 3,9 bakeneye ubuvuzi ababubona ni ibihumbi 800.
Muri Afurika iyi ndwara yiganje mu bakiri bato aho yibasira abafite imyaka hagati ya 20 na 50.


