Kirehe: Barimo kubakirwa inzu y’imyidagaduro ya miliyari 2.7 Frw

Abaturage bo mu Mujyi wa Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, barabyinira ku rukoma nyuma y’itangira ry’imirimo yo kububakira inzu y’imyidagaduro igezweho (Gymnasium) izuzura itwaye akayabo ka miliyari 2.7 z’amafaranga y;u Rwanda.
Barishimira ko inzu y’imikino n’imyidagaduro igezweho bayitezeho kuzateza imbere Umujyi wa Nyakarambi, umuco wa siporo n’ibijyanye n’imyidagaduro; akaba ari n’umwanya mwiza wo kugaragaza impano nshya z’abana babo.
Abaturage baganiriye n’ImvahoNshya, bavuze ko ubusanzwe haberaga amarushanwa ya Volleyball na Basketball n’imikino y’abafite ubumuga, ariko bagakinira ku bibuga bitajyanye n’igihe.
Bishimira ko iyi mikino igiye kujya ikinirwa mu nzu ndetse urubyiruko rukabona aho rugaragariza impano.
Rukundo Theoneste yagize ati: “Iwacu habera amarushanwa akomeye amakipe yose akaza ariko aho bakiniraga imikino ubona ko ari ibibuga bitajyanye n’igihe. Kuko iyo imvura iguye ari nyinshi abakinnyi n’abaje kureba imikino bahita bakwirwa imishwaro ndetse n’imikino igahagarara (…..) ni ko kandi bigenda no mu gihe cy’izuba kuko biba bibangamye ku bakinnyi n’abafana.”
Yakomeje agira ati: “Turashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ihora iharanira ibyiza by’abaturage kuko ntitwatekerezaga ko iwacu i Kirehe hakubakwa inzu y’imikino n’imyidagaduro aho abantu bayireberamo bicaye nk’ab’i Kigali.”
Uwamwiza Agnes ati: “Ni igikorwa remezo twishimiye kandi dutegerezanyije amatsiko menshi kuko nk’ababyinnyi b’ibyino gakondo twaburaga aho dukorera ibitaramo ariko ubu tugiye kubitegura neza ku buryo tuzajya dutumira abantu mu bitaramo no mu minsi mikuru.”
Kuva uyu mushinga watangazwa hari impinduka zigaragara zatangiye kugaragara mu Mujyi wa Nyakarambi zirimo inzu z’amagorofa zatangiye kuhubakwa, inzu zigezweho zakira abantu n’abakora ubucuruzi bw’amaresitora n’amahoteri biyongereye.
Kamana Alex ucuruza ibikoresho by’ubwubatsi yagize ati: “Mbona abakiliya benshi kuko bari kubaka inzu ari benshi. Twishimira iterambere n’ibikorwa bitwegerezwa kuko mu Mujyi wa Nyakarambi hari impinduka zigaragara, ubu umuntu unyuze mu Mujyi wacu arabona ibikorwa by’ubucuruzi bihari, imihanda ya kaburimbo n’inzu nziza zihazamurwa umunsi ku wundi.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Kirehe, Nzirabatinya Modeste, yavuze mu gihe Gymnasium yatangiye kwakira imikino bizagirira inyungu abikorera bafite ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Nyakarambi.
Yagize ati: “Ni imyidagaduro na siporo zitandukanye kandi bizakurura abantu bagana Akarere binyuze mu bazaza mu marushanwa ay’imbere mu Karere, mu Gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga kandi ni igikorwa remezo kizakira inama zitandukanye. Bifite icyo bivuze gikomeye ku iterambere ry’Akarere.”
Yakomeje agira ati: “Abikorera batangiye gukora ibikorwa birimo kubaka amacumbi, tumaze kugira hoteli nyinshi kandi n’abantu batangiye gusobanukirwa uburyo bw’ishoramari. Nta mpungenge dufite zo kwakira abantu benshi kuko turiteguye.”
Iyi nzu y’imyitagaduro yitezweho kuzaba ifite ubushobozi bwo kwakira ya Volleyball, Basketball na Tennis ikinirwa ku meza n’indi, ikaba izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 1200 bicaye neza.
Igice cya handball kizubakwa hanze mu cyiciro cya mbvere, na ho ikibuga cy’umupira w’amaguru kizashyirwa muri iyi nyubako cyiciro cya kabiri cy’inyubako izarushaho kuvugururwa uko ubushobozi bugenda buboneka.
Ibikorwa byimbitse by’ubwubatsi by’inzu y’imikino n’imyidagaduro byatangiye gukorwa muri Mata 2024, ndetse biteganyijwe ko igice cya mbere kizaba cyuzuye mu mezi 8 hagatangira kwakira imikino.
Ni inzu iri kubaka ahahoze ikibuga cy’umupira w’amaguru, iruhande rw’Ikigo cy’Urubyiruko cya Kirehe ku bufatanye bw’Akarere ka Kirehe n’Umushinga NELSAP.
Mu gihe iyi ‘Gymnasium’ izaba yuzuye, kizaba ari cyo gikorwa remezo cya mbere kinini kigaragaye mu Karere ka Kirehe muri uru rwego rw’imikino n’imyidagaduro.


