Kirehe: Barashimira Kagame wabakijije gusuhuka bajya mu Mutara

Bamwe mu bahinzi bo mu cyanya cyuhirwa cya Nasho barashimira Chairman Kagame Paul akaba n’Umukandida wa FPR- Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu wabakijije gusuhuka bajya mu Mutara bahunga inzara.
Ni ibyagarutsweho ubwo abatuye mu Turere twa Kirehe na Ngoma bari mu gikorwa Cyo kwamamaza Kagame Paul umukandida wa FPR –Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2024.
Ngo kwicwa n’inzara ntabwo byaterwaga no kutagira ubutaka, ahubwo kubera guhinga ntibeze nkuko byasobanuwe na Uwingabire Emerthe.
Yagize ati: “Mpagaze hano ntanga ubuhamya bwanjye ku giti cyanjye ndetse n’ubw’abahinzi bahinga mu cyanya cyuhirwa cya Nasho, mbere y’uko gahunda yo kuhira iza nari umuhinzi mfite ubutaka ariko ntacyo bwari bumariye, narabuhingaga ariko inzara ikarengaho ikanyica n’abandi bahinzi byari uko. Igihe kiragera tubonye bituyobeye abahinzi bamwe batangira gusuhuka bajya mu Mutara, Leta y’Ubumwe yadutekerejeho twumva baratubwiye ngo tugiye kuvomererwa.”
Uwingabire avuga ko bumvaga ko bitazashoboka kubera ukuntu abenshi muri bo bahavukiye, barahakurira, bakaba bari bazi neza uko bigoye kuhabona umusaruro.
Ati: “Uburyo bwo kuvomera bwaraje babutubwiye ntitwabyumva, njye ubwanjye naribajije ngo ese ni gute twabona imvura itavuye mu ijuru? Bari batubwiye ko imvura izava mu kiyaga cya Cyambwe, ndibaza nti ko navukiye muri Nasho ndahakurira none ni gute imvura yava muri kiyaga cya Cyambwe, Nasho na Mpanga, sinavutse bihari? ubuyobozi ntibwari buhari? Kuki butaduhaye iyo mvura?”
Ngo bashyizwe hamwe ari abahinzi barenga 2 000 ku butaka bufite ubuso bungana na hegitari zirenga igihumbi, batangira kugenda babyemera ndetse bishimangirwa no kwimurwa kwa bamwe mu bahinzi bajyanywe mu Mudugudu w’icyitegererezo, banabwirwa ko ibyiza biri imbere, barategereza nyuma babona ibyuma bitangiye kubafasha kuhira imyaka yabo.
Ngo urugendo rwo guhinga bagasarura ubusa rwari rutoroshye kuko hari n’igihe baburagamo na duke basarura nkuko Uwingabire akomeza abisobanura.
Ati: “Muri iyo nzira yari ndende, mu gihe twahingaga ntitweze tugasarura ubusa, kuko kuri hegitari nari mfite nasaruragaho ibigori ibilo 500 byonyine, n’ibishyimbo ibilo 100 ndetse igihe kinini twaburaga na mba, babyeyi muraha muzi ukuntu kugaburira umuryango ntuhage bibabaza? Naratekaga ngateka ubusa bikaba amarenzamunsi.”
Ngo kuva gahunda yo kuhira ihageze, batangiye kujya beza bakagaburira abana bikarara, batangira kujya banywa igikoma mu gitondo mbere yo kujya ku ishuri, ari naho bahera bashimira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Kagame Paul bwabafashije.
Ati: “Ubu ngubu mbitsa muri Banki, turahinga tukarya tukanasagurira amasoko, Nyakubahwa ahantu wadukuye inzira yo kujya mu gisaka tugiye guca inshuro, sinzi uko nabivuga.”
Gufashwa kuhira imyaka yabo byatumye basigaye babona umusaruro uhagize watumye batakiri abo kubitsa muri banki gusa, ahubwo ko basigaye bari ku rwego rwo kugura impapuro mpeshamwenda, ibyo bavuga ko bakesha Kagame Paul.
Kuva batangira gufashwa kuhira imyaka yabo bavuye ku bilo 500 byabonekaga kuri hegitari, bakaba bageze ku musaruro w’ibigori ungana na toni ziri hagati ya 7 na 8 kuri hegitari.