Kirehe: Abazi ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro basabwe kuharanga

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi, hatangiwe ubutumwa busaba ababa bazi ahaherereye imibiri y’Abatusti bishwe muri Jenoside itaraboneka gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mata 1994, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, rushyinguyemo imibiri isaga 12 000 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994,
Senateri Epiphanie Kanziza yatambukije ubutumwa butandukanye harimo nubwo gusaba ababa bazi aho imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro itaraboneka iherereye gutanga amakuru.
Yagize ati: “Uwaba azi ahakiri imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yatanga amakuru igashyingurwa mu cyubahiro. Gushyingura uwawe mu cyubahuro ni ukumusubiza agaciro. Ndabasabye mutange amakuru tubashe gushyingura abacu mu cyubahiro kibakwiye.”
Mu ijambo rye, Senateri Kanziza yihanganishije abarokotse Jenoside kandi avuga ko icyizere cyo kubaho gihari, anashimira ingabo za RPA Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zabarokoye.
Yavuze kandi ko hashyizweho gahunda nyinshi zo kuzamura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo butandukanye, kimwe no gutanga ubutabera bunoze, amategeko arengera Abanyarwanda mu buryo bumwe n’ibindi.
Yagize ati: “Amahame remezo yashyizweho atuma Abanyarwanda bareshya bagahabwa uburenganzira bungana, ayo yose yerekana ko ari ubuzima bwa buri munsi ku munyarwanda akabaho neza.”
Senateri Kanziza kandi yashishikarije urubyiruko guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Ati: “Rubyiruko murasabwa kumenya, gusura ahari inzibutso, gusoma mu kamenya amateka y’u Rwanda […..] Murasabwa guhangana n’abagoreka amateka ku mbuga nkoranyambaga, nimunyomoze abarimo gushaka kugoreka amateka y’u Rwanda.”
Uwatanze ubuhamya warokokeye mu Karere ka Kirehe, Umulisa Joselyne yagarutse ku buryo Abatutsi batotejwe, bakicwa urw’agashinyaguro.
By’umwihariko yavuze ku buzima busharira yanyuzemo na bamwe mu bagize umuryango we, cyane cyane nko kuba yarabonye sekuru bamutemye avirirana, kuba abicanyi barabasabaga kuranga aho nyirarume aherereye, uko bishe musaza we bamutempe, uko bakubise ubuhiri umugore wa nyirarume Yusitini n’ibindi.
Yagize ati: “…..Twaramanutse tugeze iwacu dusanga inzu bayisambuye batangira no kuyitwika. Nari kumwe n’umugore wa marume, mukuru wanjye na musaza bakadusaba kuranga aho marume aherereye. Uyu musaza wanjye bamutemesheje umuhoro”
Yongeyeho ati: “Batuzamuye ku iseta yaho ba data baguye. Badushutse ngo ni ihumure. Twarazamutse tukigera ahantu mu rutoki mpasanga sogokuru ari kuviririrana, bamutemye mu nda imvura irimo itonyanga mutwikira ikoma [….] umugore wa marume ambwira ko ari sogokuru numvaga ko ubwo ndi umwana bari bumbabarire.”
Umulisa yakomeje avuga ko bageze aho ba bicanyi babajyana ahitwa i Kanyinya hari abagore benshi ngo bicare nibaruha baryame. Bakomeje kubabwira ngo tubereke aho marume Yusitini ari.

Yagize ati: “Twamuherukaga tugitatana, twese twaracecetse kuko nta numwe wari uzi aho ari. Bafashe wa mugore wa marume bamukubita bwa buhiri mu mugongo ngo navuge aho umugabo we ari. Batangiye kudukubita mvamo ndiruka haza kuza umugabo witwa Kayinamura arangarura, anjyana iwe arampisha … turambukana tujya muri Tanzania.”
Yakomeje avuga na none ko yanabonye bica nyina bakamuroha mu ruzi rw’Akagera ndetse agakomeza kubaho mu buzima bugoye mu nkambi, nyuma Ingabo zarabohoye u Rwanda arataha, batangira kubaka ubuzima none ubu yariyubatse ndetse yaranabyaye afite umwana w’umuhungu w’imyaka 9.
Uhagarariye abafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyakarambi, Claudine yashimiye abaje kwifatanya na bo mu ghikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe n’Ingabo za RPA Inkotanyi.
Yavuze ko guhera ku matariki ya 10-16 habaye ibikorwa by’ubugome by’ubwicanyi budasanzwe, ariko ko ubu abarokotse biyubatse ndetse bamwe babona imbaraga zo kuvuga ibyababayeho.
Ati: “Ubu ku myaka 30, umuntu asigaye yumva ubuhamya ukumva ni nko kuzuka, ubuhamya ni ubwo kuzuka ni ko nsigaye mbyita kuko abarokotse barimo kubona imbaraga bakavuga ibyabaye.
Twariyubatse, n’abakuze ndetse bagiye mu ishuri kuko bari baravukijwe uburenganzira n’ubuyobozi bubi.”
Yanashimiye abahishe Abatutsi bahigwaga ndetse no kubona abari abakobwa ubu barashoboye kubyara, bakaba ari ababyeyi babereye u Rwanda.
Yifuje ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ahitwa i Gologota.
Uhagarariye Ibuka yavuze ko kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda.

Ati: “Kwibuka ni inshngano za buri Munyarwanda. Umuryango utibuka urazima kandi kwibuka si ukuzimura ni ugusubiza amaso inyuma tukamenya aho igihugu cycu cyavuye, tukanareba icyerezo, igihugu cyacu kigomba kugira umurongo ngenderwaho ngo kizagere ahantu heza.”
Yakomeje ashima ingabo za RPA Inkotanyi zabarokoye bakongera kubaho.
Ati: “Nkabarokotse twishimira byinshi. Dushimira Inkotanyi ni ubuzima bw’abarokotse, ni ubuzima bw’Abanyarwanda, tuzahora iteka tubashimira.
Turashimira ibyo twakorewe mu gusigasira ubuzima, turishimira aho abacu baruhukiye, kuko mu gihe cyashize ntihari hahesheje agaciro, ubu hubatse neza.”
Uhagarariye Ibuka yakomeje avuga ko u warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu yitanga agakorera igihugu, akaba ari umusanzu ukomeye.
Ku bijyanye n’ahashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kubera ubukana Jenoside yahakoranywe, yavuze ko atari i Gologota gusa hari n’ahandi hafite amateka ku bufatanye n’Akarere hazarebwa uko ayo mateka yasigasirwa kugira ngo n’abazavuka bazamenye ayo mateka ntazasibangane.
N we yasabye urubyiruko guhangana n’abagoreka amateka ku mbuga nkoranyambuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bruno Rangira yahaye ihumure abafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi n’abarokotse Jenoside muri rusange ababwira ko ubuyobozi bwiza bwahagarutse Jenoside itazongera kubaho.



