Kirehe: Abana bafite ubumuga bifuza ko ihohoterwa n’ihezwa bakorerwa byahagarara

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Kamena 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bana b’abanyeshuri bafite ubumuga biga mu mashuri abanza bavuze ko bagenzi babo bigana babakorera ibikorwa birimo kubita amazina abasesereza no kubaheza mu mikino rusange, bifuza ko iyi myumvire yacika kuko abafite ubumuga bashoboye kandi bakaba bagirira umumaro n’igihugu nk’abandi.

Haleruya Israel wiga mu mwaka wa kane mu mashuri abanza mu Ishuri rya Paysannait D riherereye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Ngoma, yavuze ko yagize ubumuga bw’ingingo afite imyaka irindwi ndetse ajya ku ishuri atinze kubera ko ababyeyi batinze kumutangiza.

Yasobanuye ko nk’umwana ufite ubumuga aho yiga, abanyeshuri bagenzi be badafite ubumuga bababwira amagambo abasesereza no kwanga ko bakinana rimwe na rimwe.

Ati: “Ku ishuri bampamagara amazina mabi ngo gacumba (ufite ubumuga bw’ingingo agenda acumbagira), banga ko dukinana umupira ngo navunika ndetse bakavuga ko tutameze nkabo. Iyo babinyise numva mbabaye kuko njye nzi ko nshoboye kandi hari abo twigana bameze neza ndusha mu ishuri.”

Yavuze ko hakwiye kongerwa ibiganiro, nko mu bigo by’amashuri, mu nteko z’abaturage n’ahandi hahurira abantu benshi kugira ngo basobanurirwe ko abafite ubumuga na bo ari abantu nk’abandi kandi bashoboye.

Ati: “Numva hakwiye kongerwa ibiganiro ku bantu batandukanye bakamenya ko natwe dushoboye ndetse nk’abanyeshuri bakaba bahanwa. Aho ntuye mu Mudugudu ho birakabije kuko n’abantu bakuru bavuga imvugo mbi kandi ziremereye.”

Byanashimangiwe na Byiringiro Emmanuel ati: “Imibanire n’abagenzi banjye badafite ubumuga si myiza kuko iyo nifuje gukinana na bo imikino irimo umupira w’amaguru ntibanyemerera bitewe nuko nta kaboko mfite. Hari bagenzi banjye banyangisha abandi ndetse bakifuza ko bankubita.”

Umunyeshuri ufite ubumuga bw’amaso, Umuhoza Abigaelle  na we yagize ati: “Mfite ubumuga bw’amaso navukanye, abarimu ni bo bamfata neza ariko abanyeshuri barantuka ngo ndeba nabi n’ibindi bibi. Nifuza ko abakora ibi bikorwa bahabwa ibiganiro bakamenya yuko abana bafite ubumuga ari nk’abandi.”

Umukozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana n’urubyiruko bafite ubumuga Uwezo Youth Empowerment, Muhire Simon Pierre yavuze ko batangiye ubukangurambaga buzamara ukwezi mu Turere 12 bakoreramo hirya no hino mu gihugu ku nsangamatsiko igira iti: ‘Igihe ni iki ngo twese hamwe twubahirize uburenganzira bw’abana bafite ubumuga’.

Yagize ati: “Twiteze umusaruro tugendeye ku bo ubu bukangurambaga bureba kuko twifuza guhindura imyumvire yabo nuko babana n’abafite ubumuga, uburyo bafatwa mu miryango yabo n’ahandi.”

Yongeyeho ko abana bose bafite ubumuga badashobora kugana amashuri ngo biborohere kuko abatabona, abatabasha kumva no kutavuga hari imbogamizi z’abarimu badahuza na bo,  serivizi z’uburezi kuri abo bana zikomwa mu nkokora n’ibikorwa remezo bitamufasha nubwo Leta yatangiye kubishakira igisubizo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukandayisenga Janviere yavuze ko kwita ku bana bafite ubumuga ari ukurera umwana nk’undi wese kuko bose bagirira umumaro imiryango yabo n’igihugu kandi ko umwana ufite ubumuga afite uburenganzira nk’abandi

Ati: “Kwita ku byiciro bitandukanye birimo n’abantu bafite ubumuga bigaragara ko umwana wese ari nk’undi kandi afite uburenganzira bungana mu kugaburirwa, kuvuzwa, kwigishwa no kwidagadura n’ibindi [….] Ubukangurambaga burakomeza mu baturage bacu kugira ngo bite kuri buri mwana.”

Ubuyobozi bwa Uwezo Youth Empowerment butangaza ko bufasha abana bafite ubumuga 5 000 bo mu Turere 12.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Kamena 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE