Kirehe: Abacururizaga hasi barishimira isoko rya Miliyoni 10 Frw bubakiwe

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Kamena 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu baturage bacururiza mu isoko rya Rutonde riri mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe ryatwaye miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda bishimira ko baricururizamo ibiribwa n’imbuto, batagicururiza hasi mu ivumbi ngo ibicurzwa byabo byangirike.

Bamwe batangarije Imvaho Nshya ko mbere bagicururiza mu itaka bahuraga n’ibihombo birimo kubura abakiliya bitewe n’ivumbi ryabaga riri ku byo bacuruza.

Mukamunana Rosarie yagize ati: “Twacururizaga mu itaka ugasanga ibitoki biriho ivumbi, imboga n’imbuto bikabura ababigura kubera kwandura cyane. Byaduteraga ibihombo kuko ibyinshi twabisubizaga mu rugo tukabyirira.”

Kuri ubu barishimira ko bari gucururiza mu isoko ryubakiwe kandi risakaye bakaba biteguye kuribyaza umusaruro.

Kayesu Ruth, yagize ati: “Naranyagiwe kenshi kubera nta soko twagiraga ariko ubu nubwo narema isoko mpinguye nta kibazo naba mfite kuko igihe cyose nagereza umusaruro ku isoko bawugura kandi bakawugura usa neza.”

Mukamusoni Liberatha yagize ati: “Isoko ritarubakwa twaranyagirwaga, imvura yagwa abacuruzi n’abaguzi tukabura aho twugama ndetse akenshi ibyo ducuruza bikahangirikira. Abaguzi ntibabiguraga bitewe n’umwanda. Ubu nishimiye ko nshururiza ahantu heza kandi hasa neza. Iterambere n’inyungu biri kuza kuko aho natahanaga ibihumbi nka 3 000 by’amafaranga y’u Rwanda ubu nsigaye mbona nk’ibihumbi 15 000.”

Nzabamurambaho yagize ati: “Ibicuruzwa byaranyagirwaga harimo n’ibyangirikaga bikadutera igihombo. Ubu rero nubwo imvura yagwa nta kibazo kuko rirasakaye hose.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Kirehe, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko isoko ryubatswe mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’abacururizaga no gufasha abaturage bari mu nkengero z’umujyi wa Nyakarambi kubona aho bahahira heza ntibanakore ingendo ndende.

Yagize ati: “Umujyi uri kwaguka kandi abaturage batuye mu nkengero zawo ni benshi. Twagira ngo mu buryo bwo guhaha, abaturage ntibakore ingendo ndende bajya mu isoko rya Nyakarambi kandi kuba hari abaturage bacururizaga hasi byatumye twihutisha ngo tubafashe ntibaterwe ibihombo n’izuba cyangwa imvura. Twaguye ibikorwa abacuruzi bari baritangiye kandi bari gucururiza ahantu hameze neza.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe busaba abacuruzi n’abaguzi gufata neza ibikorwa remezo bubakirwa hirindwa ko babyangiza bakarushaho gufatanya na komite yashyizweho gucunga umutekano w’iri soko.

Isoko rya Rutonde ryuzuye ritwaye miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, by’umwihariko rikaba rifasha abagura ibicuruzwa byo guteka, imbuto n’imboga.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Kamena 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE