Kirasa Alain yagizwe umutoza mushya wa Gorilla FC

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kirasa Alain watozaga Gasogi United, yagizwe Umutoza mushya wa Gorilla FC mu gihe cy’imyaka ibiri asimbuye umubiligi Ivan Minnaert wayifashije kuguma mu cyiciro cya Mbere.

Ibi byemejwe n’Ubuyobozi bwa Gorilla FC kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Kirasa asanze Gorilla FC yaramaze kumvikana n’umukinnyi mushya Uwimana Kevin wavuye muri Olympic Stars, mu gihe yasezereye 11 ari bo Matumele Arnold, Rwabugiri Omar, Mugisha Yves, Johnson Adeaga, Nsengiyumva Mustafa, Nizeyimana Mubarakh, Rubuguza Jean Pierre, Kayijuka Amidon, Habimana Yves, Iroko Babatunde na Samba Cedrick.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2023/24 Gorilla FC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 10 n’amanota 35 irusha Sunrise FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri amanota atatu gusa.

Kirasa Alain yatoje amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports, Rayon Sports & Police FC ari umutoza wungirije, yabaye kandi umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi itozwa na Mashami Vicent.

Kirasa yari amaze umwaka ari umutoza wa Gasogi United akaba yayifashije kugera muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro isezerwa na Police FC yegukanye igikombe itsinze Bugesera FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE