King Saha yise Chameleone indyarya

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 21, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuhanzi King Saha wari umaze iminsi acecetse mu muziki wa Uganda yise Chameleon usanzwe afatwa nk’umunyabigwi muri icyo gihugu indarya.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru uwo muhanzi yavuze ko yiteguye guhangana n’abahanzi bakomeye basanzwe barigaruriye imitima y’abatari bake muri Uganda, barimo Eddy Kenzo na Bebe Cool, ari naho yahereye avuga ko Chameleon we atari no mu bo yagarukaho kuko ari indyarya.

Yagize ati: “Chameleon ni indyarya we ntacyo namuvugaho, agutaka mu ruhame, ariko mwaba muri ahiherereye ntagaragaze bimwe yavugaga, ahubwo akakwereka urwango rukomeye.”

King Saha avuga ko mu bihe bitandukanye Jose Chameleon yagiye aha abantu amafaranga bakamutuka, ku rundi ruhande akagenda avuga ko uwo muhanzi ari umuhanga kandi ko ari umuhanzi wacuruza.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’umuziki muri Uganda bibuka ko King Saha yamenyekanye cyane kandi agakundwa ubwo yari mu nzu itunganya umuziki ikanafasha abahanzi ya Chameleon yitwa Leon Island mu myaka ya za 2012.

Saha avuga ko ikindi kintu cyamutunguye kikamwereka uburyo Chameleon ari indyarya ari igihe yigeze kubona Bobi Wine mu kiganiro bamushimira kuba yaratabaye Chameleon ubwo yari mu bihe bitoroshye byo gupfusha umuvandimwe we, hanyuma Chameleon bamubaza ku iraswa rya Bobi Wine akavuga ko ibyo ari ubuzima bwa Bobi Wine bumureba, ntacyo bimurebaho adakwiye no kubibazwa.

King Saha yatangaje ko mu gihe cyose Chameleon azakomeza kwigira indyarya yiteguye gukomeza kumena amabanga ye, dore ko ngo amuziho byinshi nk’uwahoze ari umujyanama we.

King Saha azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Biri Biri, Mukama Yamba, Mpaawo Atalikaaba, Kiri Bubi n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 21, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE