Kimonyi basaba kubarirwa imitungo yangijwe n’imihanda yaciwe mu masambu yabo
Abaturage bo mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze baravuga ko bari mu gahinda batewe n’uko imashini zashyizwe mu masambu yabo mu rwego rwo gukora imihanda y’iterambere zabangirije imyaka, ibiti by’imbuto ndetse n’inzu, nyamara ntibahabwe ingurane.
Bavuga ko ubuyobozi bwabemereye iterambere binyuze mu mihanda, ariko uko bikorwa biri kubasiga mu icuraburindi kuko batabaruwe cyangwa ngo bahabwe ingurane.
Ikindi kibabaza ngo ni amafaranga ibihumbi 350 basabwa kuzishyura imashini zakoze imihanda mu mitungo yabo.
Nyirangwijabanzi Therese ufite imyaka 85, avuga ko imashini zaje zica umuhanda mu murima urimo imyaka ye nk’ibirayi, ibigori n’amasaka, n’ibiti by’avoka.
Yagize ati: “Baje bavuga ko bagiye gukora umuhanda, batangira guca mu mirima yacu batabanje kutubwira igihe cyangwa uko tuzishyurwa. Ibirayi byari biteye neza barabirimbuye byose, […] tekereza ko bantemeye ibiti by’avoka 10, sinshoboye kujya guca inshuro nifuza ko bampa ingurane.”
Bizimana Damascene, we avuga ko inzu ye n’ubwiherero byasenywe n’imashini, ariko kugeza ubu nta ngurane arahabwa nta n’uwaje kumubarira imitungo ye.
Yagize ati: “Inzu yanjye yari yubatswe ku buryo butari bunini, ariko yari ituye neza, ubu mba mu kazu k’agateganyo nubatse mu murima w’undi muntu. Ubuyobozi buvuga ngo ibyo byasenywe byari ku muhanda, ariko se umuntu yasigara he?”
Mukundufite Philomene, umubyeyi w’abana batanu, avuga ko bakomeje gusabwa gutanga amafaranga y’imashini ngo kuko umuhanda wazamuye agaciro k’amasambu yabo.
Yagize ati: “Batubwiye ko tugomba gutanga ibihumbi 350 kugira ngo twishyure imashini zakoreye hano. Ariko se umuntu wabuze n’aho akura ifunguro yabona ayo mafaranga ate? Ntiturwanya iterambere, ahubwo turasaba ko ritatwica. Niba umuhanda ari uw’iterambere, ntukwiriye kudusiga mu gahinda no mu bukene.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Uwanyirigira Clarisse, yemera ko koko hari imihanda iri gukorwa mu Mirenge irimo Kimonyi, ariko asobanura ko hari itandukaniro hagati y’aho hubakwa site n’aho hubakwa imihanda isanzwe.
Yagize ati: “Iyo hakorwa site abaturage basabwa gutanga ubutaka bwabo kugira ngo hubakwe ibikorwa by’iterambere birimo n’imihanda. Ariko uwangirijwe ibikorwa remezo nk’inzu, ubwiherero, imyaka n’ibiti by’imbuto arabarurwa agahabwa ingurane.”
Ku bijyanye n’amafaranga y’imashini asabwa abaturage, yavuze ko ari ibihumbi 350, ajya yishyurwa n’abaturage bafite ubushobozi kuko ngo iyo mihanda iba ije kongerera agaciro amasambu yabo.
Ati: “Ni amafaranga ajya kuri ba rwiyemezamirimo bakoze imihanda, ariko ntabwo abaturage badafite ubushobozi bashyirwaho igitutu cyo kuyatanga.”
Abaturage basaba ko mbere yo gushyira mu bikorwa bene ibi bikorwa, habanza gukorwa igenagaciro ry’imitungo, bityo buri wese agahabwa ingurane ikwiye.
