Killaman yishimiye gusubirana shene za YouTube yari yibwe

Umukunnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman, ari mu byishimo by’uko yasubiranye Shene (Chanel) ze za YouTube zari zibwe.
Ni nyuma y’umunsi umwe Killarman yifashishije indi shene yise ‘ Killaman Studio’ abwira abakunzi be ko shene ze zose yacishagaho filime zibwe, ariko yatangiye kubikurikirana kandi hari abarimo kubimufahsamo barimo DC Clement.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Killaman yagaragaje ko yishimiye kuba shene ze zose zagarutse.
Yanditse ati: “Ni ukuri mbikuye ku mutima umuntu wese utarabifashe nk’ikinyoma (Prank), akanyumva akansengera Imana imumpere umugisha, ubu Channel zanjye zose uko ari 4 n’izindi 2 narebereraga zose uko ari 6 zagarutse, uyu munsi ntibyakunda ko mbaha Video kuko hari ibitaruzuzwa neza ariko 90 % zagarutse, Imana ibampere umugisha.”
Killaman wari umaze iminsi bivugwa ko atorohewe n’ibibazo by’ubukene, yahise afata umwanya ashimira abamubaye hafi muri ibyo bihe bitamworoheye.
Yagize ati: “Abambaye hafi barimo Dc Clement, Director Michi, Mitsutsu, Nsabi, Clapton Kibonke, Phil Peter, Sabin, Bamenya, Nyambo […] mwarakoze kumba hafi, mwanyeretse ko mu Isi hakiri abantu bafite umutima w’urukundo atari ko bose bagira ishyari.”
Ibi bibaye nyuma y’uko hari hamaze iminsi hacicikana inkuru zivuga ko uyu mukinnyi akaba n’umwanditsi wa filime yaba yugarijwe n’ubukene nubwo yaje kubihakana, akavuga ko ababivuga hari utuntu tumwe na tumwe baba bashingiraho.