Kiliziya Gatolika yizihije Yubile y’imyaka 125 y’Ubusaseridoti

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025, Kiliziya Gatolika yizihije Yubile y’imyaka 125 y’Ubusaseridoti ku rwego rw’Igihugu, yizihirijwe mu Karere ka Nyamasheke.
Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bateraniye i Shangi muri ako Karere mu birori by’impurirane byo kwizihiza Yubile y’ubusaseridoti n’imyaka 125 ishize ivanjili igeze mu Rwanda.
Amateka agaragaza ko i Shangi ari ho haturiwe igitambo cy’ukaristiya bwa mbere mu Rwanda, ku wa 20 Mutarama 1900.
Muri icyo igitambo cy’ukarisitiya, Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda asabira abasaseridoti n’abakirisitu imbaraga.
Yagize ati: “Yezu Kirisitu Umushumba mwiza, Umusaseridoti Mukuru, wowe Mwigisha n’Umugaragu wa bose, abasaseridoti bawe n’abakirisitu bose ukomeze ubahunde imbaraga zawe, ubahe kugukorera nta buhemu,bazarinde bapfa bagifite ubutwari n’urukundo.”
Yavuze imbaga yakoraniye i Shangi uyu munsi bishingiye ku rukundo.
Ati: ” Kwemera n’urukundo ni byo byakoranyirije iyi mbaga aho hantu kandi ni twebwe tugize Kiliziya nzima hano ku Isi, imenyesha kandi igahamya urukundo Imana ikunda abantu.”
Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu Edouard Sinayobye yasobanuye ko abapadiri bageze mu Rwanda igikorwa cy’iyogezabutumwa cya mbere bakoze ari ugutura igitambo cy’ukarisitiya.
Yagize ati: “Uwo munsi, ku ya 20 Mutarama 1900, u Rwanda rwakiriye icyarimwe impano y’abasaseridoti, intore n’intumwa zayo mu Rwanda rwakira ukarisitiya ntagatifu mu misa ya mbere yaturiwe hano i Shangi. Turabikorera Yubile.” Kuri uyu munsi Twaje twese duhimbiwe kwizzihiza Uhoraho, turasingizam turashimira Imana, turaririmba twikiranya Ukarisitiya n’ubusaseridoti.”
Yagarutse kandi kuri alitari y’isugi yahawe umugisha, anavuga ko bishimishije kwizihiza Yubile y’imyaka 125.
Ati: “Alitari y’isugi yaherewe umugisha ku munsi wa Yubile yibutsa igikorwa cya mbere cy’ubutumwa bwiza mu Rwanda. Kubaka urutambiro no gutura igitambo.
Iyi alitari izakomeza kutubera ikimemnyetso cya misa ya mbere u rwanfa rwakiriyemo bwa mbere umugisha w’ijuru umusaseridoti waturaga igitamnbo yari mu kimbo kandi yunze ubumwe ku bwa Roho n’imbaga y’abakirisitu bari bagiye kwakira ukwemera bakabatizwa.”
Yasabye abitabiriye Yubile kuzirikana izo mpano z’impanga, Imana yabahereye icya rimwe.





