Kigali: Yafatanywe amacupa arenga 4.700 y’amavuta ya Mukorogo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko yafatanywe amavuta yo kwisiga 4.792 yangiza  uruhu azwi ku izina rya Mukologo, ku wa Kabiri tariki ya 4 Kamena, mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe.

Uwo mugabo wafatiwe mu Karere ka Nyarugenge yasanganywe amavuta yangiza uruhu arimo ayo mu bwoko bwa Beauti, Paw paw, Caro light, Éclair 600, Extra Claire, Epiderme Crème, Totem, Infini Clear na Diproson, afite agaciro ka  miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mavuta yafatanywe harimo yasanzwe mu mangazini yacururizagamo mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko ubufatanye bwa Polisi, izindi Nzego z’umutekano n’iz’ibanze n’abaturage ari bwo butuma abacuruza magendu n’ibitemewe mu gihugu bamenyekana bagafatwa.

Yagize ati: “Byagiye bisobanurwa inshuro nyinshi ko hari amavuta yo kwisiga yakuwe ku rutonde na Minisiteri y’Ubuzima rw’ayemewe mu Rwanda bitewe n’uko akoranywe ibinyabutabire byangiza uruhu rw’abayisiga.

Hari abaturage benshi mu bice bitandukanye by’Igihugu dushimira babyumva kandi batabishyigikiye ari na bo baduha amakuru atuma abanze kuva ku izima bafatwa ku bufatanye n’izindi nzego.”

ACP Rutikanga yagiriye inama abakora ubucuruzi, kwirinda kurarikira inyungu z’umurengera bagakora ubucuruzi bwemewe, asaba by’umwihariko abakerensa ingaruka z’amavuta ya mukologo ku buzima bagakomeza kuyisiga batiza umurindi abayacuruza, kuyacikaho kuko ingaruka zayo zidatinda kugaragara.

Uwafashwe mbere y’uko ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho, yiyemereye ko yari amaze igihe akora ubucuruzi bw’amavuta atemewe yatumizaga hanze y’u Rwanda, akayavanga n’andi yemewe abizi neza ko yangiza uruhu, akaba abisabira imbabazi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu Rwanda hari amoko agera ku 1.342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhu bigira ingaruka ku buzima bw’uyisize.

Abaganga bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,  ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe nk’umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n’ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Gashuhe Bakonja Riva says:
Kamena 5, 2024 at 4:52 pm

AYAMAVUTA KUGIRANGO BAYACE BURUNDU ABANYARWANDA BOSE BAMA JIJEKUMENYAKO ABUJIJWE UBWORERO ICYO Police YAKORA NUKO YARYA IFATA NUMUNTUWESE WAYISIZE AGAFATWA AGATABWA MURIYOMBI RIBU IKAMUKORAHO IPEREREZA AGATANGA AMAKURU KUMUNTUWESE UYACURUZA KUKO ARIYAMAVUTA YASHYIRA UBUZIMA BWABANTUMUKAGA .

Bako says:
Kamena 5, 2024 at 4:57 pm

NGEWE UKOMBIBONA KUGIRANGOM AYAMAVUTAYA MUKOROGO ACIKE NUKO POLICE YARYA IFATA UMUNTUWESE WAYISIZE AGAFATWA AGATABWA MURIYOMBI RIBU IKAMUKORAHO IPEREREZA AGATANGA AMAKURU YAHANTU YAKUYE AYOMAVUTA KUKO ATEMEWE NABAYISIGA BAGAKWIYE GUKURIKIRANWA .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE