Kigali: Uwatangiye ashushanya imodoka ubu atunze izirenga 80  

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Habumugisha Jean Paul ni umwe mu banyemari bafite ibikorwa bibinjiriza agatubutse. Ni we watangije bwa mbere mu Rwanda ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, APAFORME Driving School.

Umunyemari Habumugisha yubatse ikibuga cyakataraboneka cyigishirizwamo gutwara ibinyabiziga mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro aho aho cyuzuye kimutwaye miliyoni 700 FRW.

Mu mwaka wa 2005 yatangiye ashushanya amakamyo aho yigishirizaga amategeko y’umuhanda.

Icyerekezo yari afite, ahamya ko yakigezeho kuko aho yakoreraga yari yarashushanyijeho amakamyo abantu bakamutangarira, bakibaza umuntu ushushanya amakamyo atayagira.

Ati: “Intego yanjye yari ukugira ishuri rifite ibikoresho byose kandi bihagije birimo impushya zose.

Kubera imiyoborere myiza dufite byakomeje kumpa imbaraga n’ubushobozi bwo kuba nagera ku ndoto zanjye.”

Ishuri rya APAFORME ryatangijwe na Habumugisha, avuga ko rimaze kugeza ibinyabiziga 80.

Rifite amashami ageze ku munani kandi aho hose hagiye hari abakozi n’ibinyabiziga bihakorera. Nubwo atavuga ingano y’abakozi yahaye akazi ariko avuga ko ari benshi

Ishuri rya APAFORME, ubuyobozi bwaryo buvuga ko rifite ibinyabiziga 80.

Ikibuga cya APAFORME mu Busanza cyigishirizwamo imodoka nto na moto cyakira abakiriya bagera kuri 50 biga imodoka n’abihugura moto begera ku 100 ku munsi.

Mu Busanza barateganya gushyira kaburimbo mu kibuga gihugurirwamo abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Abenshi mu bagana ishuri rya APAFORME, Habumugisha avuga ko ari urubyiruko.

Ibinyabiziga bakoreshaga mu 2005 n’ibikoreshwa ubungubu 2024, ashimangira ko hari itandukaniro.  

Ibibuga 16 biri ahakorerwa ibizamini by’imodoka, mbere byabasabaga ko bavana imodoka i Kigali bakazijyana i Rusizi cyangwa Nyagatare zigakorerwaho ibizimani kuko ngo nta binyabiziga byabagayo byigishirizwaho.

Ati: “Kuri ubu ibibuga 16 hari imodoka nyinshi kandi z’ubwoko bwose, nta kibuga wajyaho ngo ubure uruhushya (Categorie) urwo ari rwo rwose ushaka gukorera.”

Yavuze ko iterambere abantu bigisha gutwara ibinyabiziga bamaze kugeraho, barikesheje imiyoborere myiza y’igihugu bafite.

Abamaze kunyura mu ishuri rya APAFORME n’abaritsindiyemo, Habumugisha avuga ko imibare yabo ari myinshi kubera ko bigisha abashaka impushya zose zemewe mu Rwanda.

Kuba APAFORME yarashoboye gukora igihe kinini na byo ngo biterwa n’imiyoborere myiza y’igihugu.

Ati: “Imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame ni yo idufasha kugera kuri iri terambere ubona tugezeho.”

Uko yageze ku nzozi ze

Habumugisha Jean Paul afite umugore umwe n’abana Bane, yavukiye mu Karere ka Rusizi, aza i Kigali ashakisha nk’abandi nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye aho yize ubukanishi bw’imodoka (Mechanique Automobile) muri ETO Kibuye.

Yatangiye akazi mu 2002 ari nabwo yari arangije amashuri yisumbuye.

Akazi ka mbere yakoze ageze i Kigali, ni ako mu ruganda rwa Rubangura aho yakorera 24,000 FRW ku kwezi.

Ati: “Bitangaza benshi iyo mbwiye abantu ko natangiye nkorera umushahara w’ibihumbi 24 ku kwezi.”

Atangazwa no kubona urubyiruko bahemba amafaranga ibihumbi mirongo itanu ku kwezi ariko rukavuga ko rutayakorera.

Akomeza agira ati: “Ntabwo umuntu akwiye kugaya umushahara mbere ahubwo areba icyo umushahara wakamugejejeho.”

Yahakoze umwaka umwe ahita atangira gutekereza uko yakwikorera.

Umwaka 2003 ntiyahiriwe no kwikorera ahubwo yagiye kwigisha ubukanishi ahandi hantu, agahembwa 40,000 FRW ku kwezi.

Kwigisha abantu ubukanishi bakarangiza kwiga badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yabibonagamo ikibazo, ahitamo gutangiza ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda.

Mu 2005 nibwo yatekereje gushinga ishuri ryo kwigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Ati: “Natangiye nigisha amategeko y’umuhanda ari njye uyiyigishiriza kubera ko ntabwo byari kunyorohera icyo gihe kubona amafaranga yo kuba nagura ikinyabiziga.”

Ni mu gihe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yarutsindiye mu 2004.

Imodoka ya mbere yayiguze mu 2008 ayifatanyije n’undi muntu.

Iyo ageze kuri iyi nkuru atangazwa n’uko yayigurishije amafaranga make kandi bakamusigaramo andi.

Avuga ko yahereye ku modoka yo mu bwoko bwa Starlet yaguze 450,000 FRW, agiye kuyigurisha bamuha 250,000 FRW, yishyurwa 200,000 FRW bamusigaramo ibihumbi mirongo itanu.

Akomeza agira ati: “Ayo mafaranga nongeyeho andi ngura imodoka ya 800,000 FRW bikomeza bizamuka bityo.”

Mu 2010 yahise agura indi modoka, imwe akayikoreshereza indi akayiha undi uyigishirizaho hanyuma agashaka n’undi mwarimu wigisha amategeko y’umuhanda.

Ahamya ko yagiye azamuka kugeza aho ageze. Ati: “Ntabwo nshindikanya ko APAFORME ari yo ya mbere ifite ibikoresho bihagije.”

Kugira ngo ashobore gutera imbere Umunyemari Habumugisha avuga ko yita ku kazi ke kandi akubahiriza igihe.

Saa mbili za mu gitondo aba yageze ku kazi mu gihe amasaha yo gutaha byo biterwa n’imiterere y’akazi kiriweho.

Ntahugira ku kazi gusa kuko agira n’umwanya wo gukora siporo yo kugenda n’amaguru (Jogging) akaba yitabira n’imyotozo ngororamubiri ikorerwa mu nzu (Gym).

Habumugisha ni umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sport mu Rwanda akaba ari n’umufana wa Arsenal yatangiye gufana nyuma yuko itangiye kwamamaza ‘Visit Rwanda’, ni n’umufana kandi wa Paris Saint Germain.

Umuryango we wose utuye muri Canada ku mpamvu zo gushaka ubumenyi, ko nyuma yaho uzagaruka ugatanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu.

Yahamirije Imvaho Nshya ko ashyigikiye ibyo u Rwanda rwagezeho kandi ko yiteguye gushyigikira umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi abarizwamo, agamije gusigasira ibyagezweho.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Cyuzuzo emery says:
Kamena 23, 2024 at 11:04 am

Turabyishimiye cyane
Kand nukuri never give up.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE