Kigali: Urubyiruko rwasobanukiwe ko ibikorwa by’ubutwari bidasaba ibya Mirenge

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 3, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe bavuga ko bajyaga bibwira ko gukora ibikorwa by’ubutwari bisaba ubushobozi bw’umurengera, ariko nyuma yo gusobanukirwa urugendo rw’Intwari z’abakurambere basanze bisaba umutima ushaka wonyine.

Ni ibyagarutsweho n’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango RPF- Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Kanama 2025, ubwo basuraga Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu i Remera.

Urwo rubyiruko rugera ku 100 nyuma yo gusobanurirwa amateka n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali, n’impeta  by’Ishimwe (CHENO) rwagaragaje ko gukunda igihugu no kugira umutima ushaka kandi w’ukuri ari intwaro ikomeye ikwiye kubaranga.

Isezerano Nalada, Umwanditsi w’urwo rugaga agaragaza ko avuye mu rujijo rwo kwitiranya gutunga ibya Mirenge no gukora ibikorwa by’ubutwari.

Ati:” Nasobanukiwe ko ari ugukunda Igihugu, kugira umutima w’ukuri kandi nanjye ubwanjye nasobanukiwe ko kuba intwari bidasaba kuba utunze ibya Mirenge ahubwo ari ugukora ibifitiye abandi akamaro. Navuze ngo reka nongere nisuzume mparanire kuba intwari.”

Yongeyeho ko umutima w’Intwari zababanjirije ari wo watumye biyemeza kwitangira Igihugu, kwitangira abandi no guharanira ubumwe ari nabyo byamuhaye imbaduko yo kongera kwisuzuma.

Manzi Emmanuel, Perezida w’urwo rugaga na we yagaragaje ko kwiga amateka y’Intwari z’u Rwanda ari akabando kabatera imbaraga no gutanga umusanzu nk’urubyiruko kugira ngo bagere ikirenge mu cy’abakurambere bashaka ibisubizo by’ibibazo bugarijwe nabyo.

Yagize ati: “Icyo nigiye ku Ntwari ni ugushaka ibisubizo by’ibibazo bihari no gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda no kureba kure ntiyitayeho gusa  ahubwo nkareba no kubazankomokaho.”

Umuyobozi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta z’Ishimwe (CHENO), ushinzwe Ubushakashatsi, Rwaka Nicolas avuga ko kuba urubyiruko rusura Igicumbi cy’Intwari ari ishema kandi bigaragaza ko u Rwanda rw’ejo rufite inyota yo kumenya kugira ngo rwigire ku babanjirije.

Ashimira inzego zitandukanye z’urubyiruko zigaraza ubushake bwo kwiga amateka y’Intwari ariko akavuga ko hakiri n’ibindi byiciro by’urubyiruko bihugijwe n’ibindi, akabasaba  kubihuza no gukunda Igihugu.

Agaragaza ko umurage w’Ubutwari ukwiye kuba uruhererekane kuko ari wo wakuye u Rwanda mu kaga.

Ati: “Urubyiruko bakwiye kumenya ko ubutwari ari umurage w’uruhererekane dukura ku bakurambere bacu, tukamenya ko umurage w’ubutwari ari wo wubatse u Rwanda kuva rwabaho kugeza uyu munsi. Tunizera ko u Rwanda ruzakomeza kubakira kuri uyu murage w’ubutwari kuko ari wo wakomeje gukura u Rwanda mu gihe cy’akaga, mu gihe cy’amage kandi  abakijije u Rwanda bayobowe n’ubutwari.”

Rwaka avuga ko kwigisha ibikorwa by’ubutwari, imbaraga zikwiye gushyirwa mu rubyiruko rukiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse bagera no hejuru bagakomeza kwigishwa.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Icyiciro cy’Imanzi kirimo Umusirikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira u Rwanda ndetse n’abazarugwaho.

Ni cyo kibarizwamo Maj Gen Fred Gisa Rwigema wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’Abacengezi mu 1997.

Mu gihe icyiciro cy’Ingenzi kibarizwamo Intwari iyinga Imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n’urugero ruhanitse. Gusa muri iki cyiciro nta ntwari irashyirwamo ubushakashatsi ku bakoze ibyo bikorwa by’ubutwari n’ibindi by’ingirakamaro buracyakomeza.

Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango RPF- Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe basuye igicumbi cy’Intwari
Rwaka Nicolas, Umuyobozi muri CHENO yabasobanuriye amateka y’Intwari z’u Rwanda
Urubyiruko 100 rwasobanuriwe amateka y’Intwari z’u Rwanda
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 3, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE