Kigali: Umuyobozi wa FPR Inkotanyi imibereho myiza y’abaturage yayigize intego

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 9, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Dusengiyumva Samuel watorewe kuyobora Umuryango wa FPR  Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru tariki 09 Gashyantare 2025, yagaragaje ko muri iyi manda y’imyaka itanu iri imbere azita ku kuzamura imibereho myiza y’abaturage himakazwa iterambere ndetse hanitabwa ku buzima bwiza bw’abana.

Dusengiyumva yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora FPR Inkotanyi ku majwi 86% by’abari bagize Inteko itora.

Yavuze ko arangajwe imbere n’ibikorwa by’iterambere n’ubuzima bwiza  bw’abaturage mu ngeri zose.

Yagize ati: “Kuzamura imyumvire y’abaturage bacu  ku buryo bwo kubaho neza, bakagira ubuzima bwiza, bakora siporo, kumenya umuryango no kwita ku bana bakiri bato kugira ngo babashe kwitegurira amashuri ari ko tugenda tunagabanya n’ihungabana rigenda riba ryinshi.”

Yashimangiye ko abaturage bazagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa ndetse bigashingirwaho hafatwa ibyemezo.

Yagize ati: “Abaturage bazagira uruhare mu gufata ibyemezo aho ibitekerezo byabo bigera mu nzego z’ibanze, ku buryo ari byo dushingiraho dukora akazi.”

Yongeyeho ko hazashyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage kwitabira  gutanga ibitekerezo hashyirwa imbere serivisi n’ubuzima kandi hitabwa ku muryango.

Yijeje abanyamuryango ko amatora atari ryo herezo ahubwo ari intangiriro zo gushyira mu bikorwa ibyo bazakorera abaturage.

Yagaragaje ko binyuze mu bufatanye bw’abanyamuryango hazagerwa kuri byinshi hubakwa ibikorwaremezo, abagore n’urubyiruko bakongererwa imbaraga hakoreshwa amahirwe aboneka mu muryango FPR Inkotanyi.

Dusengiyumva Samuel, usanzwe ari n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere Kigali izaba ifite ibyanya by’ubukerarugendo, imihanda myinshi n’inyubako zigezweho, kandi  byose bizaba ari iterambere ry’abatuye uyu Mujyi.

Dusengiyumva Samuel yungirijwe na Nshimiyimana Haruna wabonye amajwi  77%, watowe asimbuye uwari Visi Perezida, Zulfat Mukarubega.

Kayitesi Marcelline yatorewe kuba Umunyamabanga n’amajwi 84.3% asimbuye Dr Niyonsenga Jean De Dieu. 

Hanatowe abantu bane bayobora za Komisiyo zigizwe n’iy’Imiyoborere myiza, Imibereho myiza, Ubukungu n’Ubutabera, hamwe na batatu b’urubyiruko bari muri Komite Nyobozi y’uyu muryango ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Mu rubyiruko rugize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali hatowe Cyusa Dieudonné, Rucaca Pacifique na Ingabire Josepha.

Niyitanga Irene yatorewe kuyobora Komisiyo y’Ubukungu, Nkurunziza Samuel atorerwa  kuyobora Komisiyo y’Imibereho myiza, Tetero Solange atorerwa  kuyobora Komisiyo y’Imiyoborere myiza naho  Me Nyamaswa Raphael atorerwa kuyobora  Komisiyo y’Ubutabera.

Tito Rutaremara wari intumwa y’Ubunyamabanga Bukuru bwa RPF Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, yibukije ko nubwo Abanyakigali bahorana imicyo badakwiye kwemera ko hari umwana n’umwe wagwingira kuko aba ari igihombo ku Gihugu cyose n’ubwo abantu badapfa kubibona ako kanya.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 9, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE