Kigali: Umushoferi wa Fuso wagonze abantu agatoroka arashakishwa uruhindu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Polisi y’u Rwanda yemeje ko irimo gushakisha umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso wakoze impanuka yatwaye ubuzima bw’umugore igakomeretsa n’abandi benshi ku mugoroba wo ku wa Mbere taliki ya 19 Ukuboza, agasiga imodoka aho agahita atoroka.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda SSP Rene Irere, yavuze ko umushoferi w’iyo modoka ya Fuso yakoreye impanuka ahitwa mu Zindiro, Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yahise aburirwa irengero kuri ubu akaba ataraboneka nubwo hashyizwe imbaraga nyinshi mu kumushakisha.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, SSP Irere yagize ati: “Twahamagaye nyiri modoka wagaragaje ubushake bwo kudufasha kumenya uwo mushoferi, kugira ngo tumenye ibyabanje kuba mbere y’impanuka.”

Yakomeje avuga ko umugore w’imyaka 42 waburiye ubuzima muri iyo mpanuka, yari atwawe n’uwo mushoferi, ati: “Hari kandi ingero z’abandi bantu bakomeretse bihutishirijwe kwa muganga, hari imitungo yangiritse cyane cyane inyubako z’ubucuruzi zegereye ahabereye iyo mpanuka…”

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateje iyo mpanuka, ariko SSP Irere akeka ko ishobora kuba yatewe n’ibibazo bya tekiniki by’imodoka, hashingiwe ku kuba uwo mugore wapfuye yabanje kuvuza induru mbere y’uko impanuka iba.

SSP Irere yongeye gushimangira ko Polisi y’u Rwanda iburira abaturage muri rusange kwirinda uburangare ndetse no gutwara banyoye ibisindisha muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani usanga byiganzamo impanuka cyane.

Ati: “Icyo twifuza kandi dushyize imbere ni uguharanira ko ibirori by’iminsi mikuru bitarangwamo ibyaha n’impanuka.”

Yanavuze kandi ko muri rusange, nibura impanuka zitwara ubuzima bw’umuntu umwe mu minsi ibiri, akagaragaza ko bikunda kuba bibi cyane mu bihe by’iminsi mikuru.

Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko amagara aseseka ntayorwe, bityo bakwiye kwirinda Impamvu zose zishobora kubateza impanuka no kuzitera abandi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE