Kigali: Umuhanzi wo muri Denmark asanga umuziki wahangana n’imihindagurikire y’ibihe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 5, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Bjorn Vido, Umuhanzi akaba n’umucuranzi ukomoka muri Danemark, yasobanuye uko umuziki wakwifashishwa mu kurwanya ikibazo cy’imihindagirikire y’ibihe gihangayikishije Isi yose.

Uyu muhanzi w’imyaka 58 wanagaragaye mu gukina filime muri Denmark, yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wa tariki ya 04 Ugushyingo 2025, cyari kigamije kugaragaza imyiteguro y’ubusabane buteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 7 Uguhyingo 2025.

Ubwo busabane burateguza igitaramo ‘Music in Space’ (umuziki mu isanzure) gitegwanywa kuzakorwa mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2026, aho kizaba gisubukura icyasubitwe ryagombaga kuba muri Kanama.

Bjohn Vido yagaragaje impamvu umuziki ukenewe mu gukora ubwo bukangurambaga.

Yagize ati: “Biragoye ko umuntu umwe yahindura imyumvire y’abantu, ariko iyo ugiye mu isanzure ukareba uko hasi kuri uyu mubumbe hasa uhita uvuga uti mbega byiza, reka tujye kuri uriya mu bumbe w’icyatsi kibisi n’ubururu.”

Ati: “Ntibyakunda ko umuntu yabwira abantu ati ni musukure ahabegereye, mutoragure ibicupa, amashashi n’ibindi biba binyanyagiye byangiza ikirere, ariko iyo Bushali aririmbye abantu babyina bakagera mu bicu, akagera aho akabivugaho uwizihiwe wese yazahora abizirikana.”

Vido akomeza avuga ko umuntu umwe wenyine atatoragura imyanda yangiza ikirere ngo bihindure imyumvire y’abantu bagera kuri 676, agahamya y’uko abagera kuri uwo mu bare bashobora guhindura imyumvire binyuze mu gitaramo cyakorewemo ubwo bukangurambaga.

Music in Space ni umwe mu mishinga y’ubuhanzi igamije guhuza ubuhanzi n’ubutumwa bwo kurengera ibidukikije binyuze mu bitaramo, aho abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye bahuriza hamwe ubutumwa bwo gukangurira urubyiruko gukora impinduka binyuze mu bihangano.

Cyari giteganyijwe tariki 23 Kanama 2025 muri Camp Kigali, ariko kiza gusubikwa kubera uburwayi bwa Bjorn Vido, ari nawe nyiri uwo mushinga.

Nyuma yo kuba yarakize, abategura icypo gitaramo batangaje ko Hagiye kuba ibirori by’ubusabane mbere y’isubukurwa ry’icyo gitaramo, bikaba byarahawe izina rya ‘Music in Space Reunion Party’.

Ni ibirori biteganyijwe kubera muri ‘Kigali Universe’ ahazahurira abahanzi bakomeye barimo Davis D, Bushali, Diez Dola, Drizzy, DJ Benda, n’abanadi baturutse muri Afurika y’Epfo nka Bizizi & KayGee na Mac J, n’Umunya-Uganda Sir Kisoro.

Umuyobozi wa Kigali Protocol, Umukundwa Joshua, avuga ko ari igikorwa kigamije kwishimira ko Bjorn Vido, yabashije gukira nyuma y’igihe yari amaze arwaye, kandi bikaba n’akanya ko kongera guhuza umuryango mugari w’abakunzi b’icyo gitaramo.

Umukundwa akomeza avuga ko nubwo abari baraguze amatike basubijwe amafaranga, muri uwo musangiro bazinjirira ubuntu basabwa gusa kuzana amatike bari baraguze, ubutumwa bahawe bakimara kwishyura cyangwa waba ufite umupira wo kwambara (T-shirt) wari warahawe ukaza uwambaye gusa ku isaha ya saa kumi z’umugoroba akaba yahageze.

Kwinjira mu gitaramo nyirizina cya Music in Space cyo mu mwaka utaha kizabwera muri Kigali Universe, hakazishyurwa amafaranga 1.500 Frw ku muntu umwe.

Umukundwa Josue avuga ko ubwo busabane bugamije kwishira gukira kwa Bjorn Vido
Abarimo Bushali, Davis D na Diezdola bazataramira mu gitaramo cy’ubusabane
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 5, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE