Umugabo watorotse Inkiko Gacaca yafatiwe i Kigali yarahinduye amazina

Ku bufatanye bw’Inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, zataye muri yombi umugabo witwa Nkurunziza Cléophace w’imyaka 58.
Imvaho Nshya yashoboye kumenya amakuru yuko Nkurunziza yavuye i Gisagara mu Murenge wa Kibirizi Akagari ka Ruturo, mu Mudugudu wa Kubuhuzu mu Ntara y’Amajyepfo, atorotse Inkiko Gacaca.
Amakuru avuga ko yari yarakatiwe igifungo kingana n’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Karere ka Gisagara.
Nkurunziza yafatiwe mu Murenge wa Nyakabanda, mu Kagari ka Munanira II mu Mudugudu wa Kokobe tariki 12 Mata 2024, ahagana saa yine z’ijoro.
Nkurunziza Cléophace ni mwene Birugwaho Joseph na Kankera, akaba yarafashwe yarahinduye amazina, aho yari yariyise Kazubwenge.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rugikurikirana aya makuru.
lg says:
Mata 15, 2024 at 2:32 pmimigi myinshi yo mu Rwanda ipakiyemo bene abo bantu bagiye bahunga ubutabera bamwe banafatiye ibyangombwa muli iyo migi kuburyo kubamenya bigoye niyo mpamvu bamwe badafatwa abandi ntibagere iwabo ikindi nuko abicanyi bagirirana ibanga niyo mpamvu batavuga ahagiye hatabwa abantu erega suko batahazi ahubwo naho ibonetse barabajenjekera bigatuma nabahazi baceceka ufashe abali batuye haliya Huye nahandi haboneka imibiri Nyarugenge ugafata abahaturiye bose bahabaga icyo gihe
muli génocide Musha nahandi wareba ko badatinya bakajya babivuga