Kigali: Uko batanze ruswa bizeye gufungurirwa abagabo

Idukurize Naomi wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge na Uwamahoro Francine wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bahamya ko batanze ruswa kugira ngo abagabo babo bafungurwe.
Ruswa bavuga ko batanze ntifitanye isano n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) cyangwa izindi nzego z’ubutabera.
Bagaragaza ko batuburiwe n’abiyita abagenzacyaha babizeza kubafungurira abagabo babo, birangira bariwe amafaranga.
Ni ibintu byabagizeho ingaruka kuko abagabo babo bafunguwe, byateje umwuka mubi, umwe asabwa kuva mu rugo undi yukwa inabi ariko bose bajyana ikirego kuri RIB bagaragaza uko batuburiwe.
Idukurize Naomi ufitanye abana babiri n’uwo bashakanye, yabwiye Imvaho Nshya ko umugabo we mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, yafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Mu buhamya bwe, avuga ko umugabo yagiye gusura umugabo we, akaza guhamagarwa n’uwitwa Uwase Scolastique amubwira ko yamufasha umugabo we akarekurwa mu gitondo.
Ati: “Yamampagaye ari ku isabato nimugoroba, ku itariki 15 Gashyantare bazamurekura kuri 16.
Ku Cyumweru mu gitondo njyayo, nabanje kugira amakenga ko yaba ari umutubuzi, mufata n’amajwi nkamubaza nti ese niba umuntu yararekuwe n’urukiko, ni gute wowe umbwira ko ugomba kumurekura kubera fanta natanze?
We anyumvisha ko urukiko rutamurekuye ahubwo yaregewe urukiko ariko ko hari uburyo babivanamo bakamuha igipapuro ku buryo bwemewe n’amategeko, muha 250 000 Frw.
Nabitanze mu buryo bubiri, 200 000 Frw nayohereje k’uwitwa Uwase Scolastique, 50 000 Frw ajya k’uwitwa Tuyishime Jean D’Amour.”
Avuga ko abagore bakunda abagabo kandi ko nta cyo batakora ngo umugabo afungurwe, agasaba abagore bagenzi be kubikorane ubushishozi, bakareka ubutabera bugakora akazi kabwo.
Ati: “Niba ahamwa n’icyaha agomba gukosorwa niba kandi kitamuhama akarekurwa binyuze mu nzira za nyazo.”

Yamaze kuyohereza nimero yamuhamagaraga ntiyongeye kumwitaba, ajya kuri RIB abaza niba hari umukozi uhari witwa Scolastique baramuhakanira.
Ati: “Mu gutaha ngeze mu rugo nibwo nagiye mpita mpasanga umugabo wanjye.
Ahita ambwira ati vuba vuba subirayo, mbwira ahantu amafaranga uyatanze, njyewe narekuwe n’urukiko nta mpamvu zo kugira ngo utange andi mafaranga, ubushinjacyaha nibwo bwandekuye by’agateganyo.”
Bagiye kuri RIB batanga ikirego, mu gitondo cy’ejo ku wa Mbere tariki 10 Gashyantare nibwo bahamagawe na RIB babwirwa ko abamutekeye umutwe bafashwe.
Ubwo umugabo we yari akurikiranyweho icyaha yaregwaga, ni nako uyu mubyeyi yari arwaje umwana mu bitaro, ari nabyo byatumye atanga amafaranga byihuse kuko yashakaga ko ataha.
Uwamahoro Francine na we waganiriye n’Imvaho Nshya, avuga ko umugabo we yafungiwe i Kinyinya nyuma yo gufatwa na polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, atwaye yasinze.
Mu buhamya bwe, avuga ko yagiye kumusura ari ku wa Gatandatu ndetse barabonana, atashye ageze mu rugo ahamagarwa n’umuntu atazi.
Yaramubwiye ati: “Si wowe Uwimana Francine umugore w’Uwimana Emmanuel? ndavuga nti yego, si wowe uvuye hano se ufite amata, amazi ya Jibu, kamambili, uburoso na Cologate? ndamubwira nti yego.”

Bavugana kuri telefoni yamubwiye ko moto yabo nta deni ifite none ngo kugira ngo perimi itajya mu rukiko, nuko yatanga akantu kugira ngo igihe umugabo azafungurirwa, moto izabe irimo gukora.
Icyo gihe yasabwe gutanga 100 000 Frw ngo ahabwe igipapuro gisohora moto ku Muhima.
Uwamahoro yavuze ko ayo mafaranga atayabona ariko yemera kwandika uko azagenda ayatanga kugeza amazemo ayo bumvikanye.
Yaramubwiye ati: “Ayo mfite ntabwo nayatanga ngo abana banjye baburare, njye ndabona 50 000 Frw ayandi 100 000 Frw ndandika igihe nzajya nyatangira mu gihe moto irimo gukora.”
Yamusabye kugaruka i Kinyinya undi ajyana na muramu we, uwamuhamagaye amusaba ko yatanga 50 000 Frs andi asigaye akayatanga ari uko moto isohotse.
Ati: “Amafaranga narayatanze arakomeza arambwira ngo ihuzanzira (connection) zanze bigeze Saa mbili n’igice ndataha, mu gitondo aramampagara arambwira ati tugiye kubikurikirana, uragaruka uze utware igipapuro ku Muhima, birangira bityo.”
Umugabo we afunguwe ntiyorohewe kuko yamubwiye nabi kugeza ubwo amubwiye ko atamushaka aho mu rugo kubera amafaranga yatanze ngo bagomboze moto.
Ati: “Igihe cyo gufungurwa cy’umugabo kigeze, ageze ku marembo arambwira ngo nyoherereza itike ntahe, ndamubwira nti ese uraza nta moto uzanye? arambaza ngo byagenze bite?
Ndamubwira nti natanze amafaranga ahita ambwira ati sinkusange aho, nsange wagiye kuri RIB, nibwo nagiye kuri RIB ntanga ikirego, barambwira ngo bazabafata, nibwo rero bamampagaye ku rwego rukuru bambwira ko babafashe.”
Uyu mubyeyi asobanura ko icyatumye abizera, ari uko bamubwiye amazina ye n’ay’umugabo we, bamubwira ibintu byose yazanye n’uburyo yari ahetse umwana n’umumotari, yumva ko atari abatubuzi.
Ati: “Amafaranga ndayabaha bakomeza bambwira ngo umwana muzembagize turi kugufasha numva bya bintu ni byo, amafaranga ndayabaha.”
Icyakoze avuga ko umugabo we yahamagaye abandi bantu agasanga atari we wenyine byabayeho ahita amubwira kujya gutanga ikirego.
Idukurize agira inama abagore bagenzi be kudaha agaciro ababahamagara babasaba amafaranga kuko ngo ari ubutubuzi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yavuze ko abiyita abagenzacyaha ari bo basiga isura mbi inzego z’ubutabera bityo bigatuma hari raporo zisohoka zigaragaza ko izo nzego zifata ruswa.

Amafoto: Olivier Tuyisenge