Kigali: Uko abakirisitu mu madini n’amatorero atandukanye bitabiriye igitaramo cya Noheli

Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika n’andi matorero atandukanye arimo Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), EAR n’ayandi mu Mujyi wa Kigali, bizihije igitaramo cya Noheli bisihimira ko Yesu Kirisitu yabavukiye ari na yo mpamvu bizeye kuzabona ubugingo buhoraho.
Mu ijoro rishyira Noheli, abitabiriye ibitaramo byabereye ku nsengero zitandukanye no ku Kiliziya bagaragaje ko Noheli ari urwibutso rw’ivuka rya Yezu kandi bizera ko buri muntu azaca mu nzira yanyuzemo ari yo kuvuka no gupfa kugira ngo azagere mu Bwami bw’Ijuru.
Ngabonziza Cedric, yitabiriye igitambo cya Misa ku Kiliziya cya St Michel, yagize ati: “Kwibuka ko Yezu yatuvukiye ni ikimenyetso kigaragaza ko ari ho kandi twacunguwe na we. Noheli ni urwibutso rutazasibangana ku bamwizera bose.”
Mugabekazi Albertina, Umukirisito muri ADEPR Muhima, na we ati: “Kwizihiza Noheli ni ukwibuka ivuka rya Yesu kandi kuvuka kwe bisobanuye ko agomba kuvukira muri twe, tukaba ibiremwa bishya tukanakira ubuzima bushya.”
Yongeyeho ko Yesu ari we nzira yatumye ikiremwamuntu kigira agaciro kandi ubyizera akagendera mu nzira zo gukiranuka azagororerwa.
Kwizera Honore na we yagize ati: “Yesu ni we gitambo kizima cyatumye abantu bazabona ubugingo. Kuba yaravutse byaduhaye agakiza Isi yose irakabona kandi twizeye ko tuzabona ubugingo bw’iteka.”
Nubwo insengero nyinshi zakoze igitaramo ariko ntiyasojwe saa sita z’ijoro kuko abeshi hagati ya saa tatu na saa yine n’igice z’ijoro bari basoje mu gihe byari bimenyerewe ko basoza nyuma y’uko akana Yezu karize.
Ubwo yagarukaga ku bituma bwo kuri iyi Noheli, Nyiricyubahiro Arikipiyeskopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda, yifurije Abanyarwanda Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025, asaba abantu gusakaza urukundo bamagana ikibi.
Yagize ati:”Mbifurije Noheli nziza kandi amahoro, urumuri n’amizero ya Noheli abagereho mwese kandi urwo rumuri murusakaze no mu baturanyi kugira ngo amahoro n’urukundo bisakare ducyaha umwijima w’ikibi.”
Yashimiye Imana yashoboje abantu kugeza kuri Noheli ndetse ayisaba kuzarinda abantu mu mwaka mushya wa 2025.
Yibukije ko kuba Yezu Kirisitu yaravutse ari ryo shingiro ry’amateka kandi yazanye urumuri no kwizera.
Yagaragaje ko Noheli ari umunsi w’umuryango kuko ari ho Yezu yavukiye akanakurira.
Ati: “Yezu Kristo yahisemo kuvukira mu muryango arererwa kandi akurira mu muryango, yashoboraga kuza ari ikimanuka tutazi inkomoko ariko yahisemo kuvukira mu muryango. Ibyishimo bya mbere bya Noheli yabereye mu muryango mwese rero mu ngo zanyu mbifurije Noheli nziza.”






