Kigali: Sobanukirwa imirongo y’umuhondo iri gushushanywa mu masangano y’imihanda

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 7, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko imirongo y’umuhondo iri gushushanywa mu masangano y’imihanda ya Kigali igamije kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko batemerewe kuyihagararamo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko iyo mirongo y’umuhondo ubu yamaze gushushanywa mu isangano ry’ahazwi nka Rwandex n’irya Gishushu ariko bizagera no mu yandi masangano atandukanye y’Umujyi wa Kigali.

ACP Rutikanga yaburiye ibinyabiziga kwirinda guhagarara muri yo mirongo ndetse ateguza ibihano ku bazabirengaho.

Yagize ati: “Iyi mirongo icyo ivuze ni ukwibutsa umuntu uzajya uyibona azajye yibuka ko atemerewe guhagararamo.  Abantu bagomba kubyuhariza birumvikana ko hari n’icyo amategeko ateganya nk’ibihano ku muntu wahagazemo, ari na yo mpamvu ziriya kamera mubona hariya zifashishwa mu guhana umuntu uwo ari we wese wahagazemo.”

Yongeyeho ko icyiza ari uko abantu babyubahiriza bikabarinda ibihano kuko ikigamijwe ari ugukebura atari uguhana.

ACP Rutingaka yanagaragaje ko akamaro k’izo kamera atari ugufata amashusho y’uwahagaze muri iyo miringo gusa ahubwo abikwa nk’ikizibiti cy’abashobora gushidikanya ku makosa bakoze cyangwa ntibanyurwe n’ibyemezo byafashwe.

Izo kamera kandi zinagaragaza umuntu wese ushobora kunyurwamo atambaye umukandara, avugira kuri telefone, imodoka idafite ubwishingizi cyangwa itarakorewe ubugenzuzi,(controle technique) n’ibindi.

Imirongo y’umuhondo isobanuye ko nta kinyabiziga cyemerewe kuyihagararamo
  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 7, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE