Kigali: Perezida Kagame azafungura Inama ku Ikoranabuhanga mu bigo by’Imari IFF

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Perezida Kagame agiye gutangiza Inama ya 2 yiga ku Ikoranabuhanga ridaheza rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari izwi nka ‘Inclusive Fintech Forum (IFF)’.

Iyi nama ihuza abarimo ba rwiyemezamirimo n’abafata ibyemezo mu nzego zinyuranye, izabera i Kigali kuva tariki ya ya 24 kugeza 26 Gashyantare 2025.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2025, ku mbuga nkoranyambaga z’iyi nama, bagaragaragaje ko bishimiye ko Perezida Kagame azafungura azayifungura.

Bati: “Ni ibyishimo byacu byihariye, byo gutangaza ko Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, azitabira inama ya kabiri ya Inclusive Fintech Forum izaba ku itariki ya 24-26 Gashyantare 2025 i Kigali, mu Rwanda.”

Ubwo butumwa bwakomeje buvuga ko iyo naa izahuza Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abashoramari, ba rwiyemezamirimo, ibigo by’ubucuruzi, n’abagenzura imikorere y’imari mu biganiro bifite akamaro gakomeye ku iterambere ry’izamuka ry’ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga.

Buti: “Twifatanye muri iyi nama kugira ngo twubake ubufatanye bufite agaciro no gufata ingamba zifatika mu gushyigikira ejo hazaza h’ikoranabuhanga mu bigo by’imari no kwagura uburyo bwo kugerwaho n’imari.”

Mu bandi banyacyubahiro  bazitabira iyo nama harimo Mene Wamkele, Umuyobozi Mukuru w’Isoko rusange ry’Afurika (African Continental Free Trade Area (AfCFTA), akazanatanga ikiganiro.

Nk’umuyobozi uri ku isonga mu guhuza ubukungu bwa Africa, biteganyijwe koWamkele azagaragaza ubudahangarwa bw’ubufatanye hagati y’abayobozi b’inzego za Leta, abahanga mu guhanga ibishya, n’abayobozi b’inganda mu gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu bigo by’imari (Fintech) nk’ishingiro ry’iterambere ry’imari no gukomeza iterambere ry’ubukungu.

Ikoreshwa rya Fintech mu masoko akiri kuzamuka ririhuta kurusha banki zikoresha uburyo bwa gakondo.

Kugeza ubu abategura inama ya ‘Inclusive Fintech Forum’ batangaza ko 65% by’abatagira konti muri banki ku Isi, basigaye bakoresha kwishyurana bakoresheje ikoranabuhanga, binyuze kuri Telefoni.

Inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ridaheza rikoreshwa mu manki n’ibigo by’imar iheruka kubera i Kigali mu 2023, mu biganiro byatanzwe n’insobere zihuriza ku guteza imbere imitangire ya serivisi z’imari binyuze mu gushora imari ihagije mu bikorwa remezo ndetse no kongerera ubumenyi abatanga izi serivisi ndetse n’abazihabwa.

Banagaragaje  ko hanakenewe no koroshywa ikiguzi cy’izi serivisi kugirango byorohere abazihabwa kandi bagahabwa serivisi inoze.

Ni ibiganiro ahanini biba biganisha kuri ejo hazaza h’ubukungu bukoreshejwe ikoranabuhanga by’umwihariko mu guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga bizwi nka Cashless, kiba ari igikorwa u Rwanda rugaragaza ruri mu nzira nziza zo kukigeraho.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE