Kigali: Pariki ya Nyandungu yasuwe n’abasaga 76.750 mu 2024

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 30, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ubuyobozi bwa Pariki y’Ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije ya Nyandungu mu Mujyi wa Kigali, buvuga ko yakiriye abantu 76 754 mu mwaka wa 2024 bakaba bariyongereye ugereranyije n’imyaka yabanje.

Pariki ya Nyandungu (Nyandungu Eco-tourism Park), ni Pariki ifasha abagennda n’abatuye mu Mujyi wa Kigali kuruhuka, gutembera no kuhakorera siporo bahumeka umwuka mwiza 

Uyu munsi ifite ubuso bwa hegitari 121, harimo hegitari 70 z’ibishanga na hegitari 50 z’amashyamba, ikaba irimo ibimera kavukire birenga 62 birimo n’ibyifashishwa mu buvuzi.

Biteganyijwe ko iyi pariki izagurwa ikongerwaho izindi hegitari 43.

Umuyobozi Mukuru w’iyo Pariki Kambogo Ildephonse, yavuze ko nyuma yo gusubizaho iki gishanga hafi amoko 200 y’inyoni zari zarahunze kubera iyangirika ryacyo, zongeye kugaruka muri iyi pariki.

Kimwe mu byagezweho bikomeye binyuze mu kubungabunga iyi pariki ni igitabo cyiswe “Falling for the Birds of Kigali”, gitanga amakuru arambuye ku bwoko bw’inyoni ziri muri Pariki ya Nyandungu.

Kambogo yavuze ko umubare w’abayisuye wiyongereye uvuye ku 67,222 mu 2023 na 48,813 mu 2022.

Yagize ati: “Abaturage bo mu Rwanda bagize 70% by’abasura iyi pariki. Abanyamahanga batuye mu Rwanda ni 20%, naho ba mukerarugendo baturuka mu bindi bihugu ni 10%.”

Leta yatangije umushinga wo gusubiranya igishanga cya Nyandungu mu mwaka wa 2016, igamije guhangana n’iyangirika ryacyo ndetse no kwerekana uruhare ibishanga bigira mu kugabanya umwanda no gukumira imyuzure.

Iyi gahunda yo gusana igishanga cya Nyandungu no kugihindura Pariki y’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije yasabye ko haterwa ibiti 17 000 by’amoko y’umwimerere agera kuri 55.

Uyu mushinga watanze imirimo igera ku 4 000 ijyanye no kurengera ibidukikije (green jobs).

Iyi pariki rusange yafunguwe ku mugaragaro mu 2022.

Nyuma yo guhindura igishanga cya Nyandungu mo Pariki y’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, u Rwanda rwakomeje gahunda yo kubungabunga  ibidukikije mu mijyi binyuze mu gusubizaho ibindi bishanga bitanu biri mu Mujyi wa Kigali, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Valentine Uwamariya.

Ati: “Uyu mushinga wongera gushimangira umuhate w’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’imijyi hifashishijwe ibisubizo byubakiye ku bidukikije, kandi werekana uko gusana ibidukikije bishobora kujyana n’iterambere rirambye ry’imijyi.”

Ibyo bishanga bitanu biri gusanwa i Kigali bizaba bifite inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare zingana na kilometero 58.5, hagamijwe guteza imbere imyidagaduro n’imikino mu Murwa Mukuru.

Muri izo  nzira zose zigenewe abanyamaguru n’abanyamagare ziba zirambuye (flat), kandi hakabaho intebe zo kuruhukiraho buri metero 500 kugira ngo zibe zigerwaho na buri wese.

Imirimo yo gusana ibishanga bine muri Kigali, birimo icya Kibumba gifite hegitari 68, icya Nyabugogo gifite hegitari 131, icya Rugenge–Rwintare gifite hegitari 65), na Gikondo gifite hegitari 162, bigeze kuri 56%. 

Igishanga cya Rwampala gifite hegitari 65 cyo kiri kuri 20% kubera gutinda gutangira imirimo nk’uko Minisiteri y’Ibidukikije ibisobanura.

Imibare igaragaza ko ubuso bw’ibishanga mu Mujyi wa Kigali bwagabanyutse buva kuri kilometero kare 100 bugera kuri 77. Ibishanga bigomba gusanwa muri Kigali bifite ubuso bwa kilometero kare 15.

Pariki ya Nyandungu yakira Abanyarwanda benshi n’abanyamahanga
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 30, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE