Kigali: Nyuma y’inkongi yo ku Gisozi, inzu z’akajagari zatangiye gusenywa

Inyubako zubatse mu buryo bw’akajagari mu Gakiriro ka Gisozi mu Mujyi wa Kigali, zikomeje gusenywa nyuma y’uko inkongi y’umuriro iherutse kukibasira imodoka z’ubutabazi zikabura inzira bitewe n’izo nyubako zafunze inzira.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nyuma y’uko ku wa 30 Gicurasi 2025, Agakiriro kakorerwagamo imirimo y’ububaji gakongotse, imodoka zizimya inkongi zabuze inzira bitewe n’inzu z’ubucuruzi zari mu muhanda.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko bidakwiye ko abantu bava imbere y’iseta zabo ngo bubake mu kajagari.
Yagize ati: “Twasanze abantu baragiye bongeraho utundi tuntu ugasanga yongeyeho agakontineri, ibibati, akabishyira ahari haragenewe umuhanda.”
Emma Claudine yongeyeho ko impanuka idateguza ari na yo mpamvu imirimo yo gusenya akajagari itagomba gusaba izindi nteguza.
Gusa ngo abashaka ibyangombwa byo kubaka mu buryo bwemewe barakomeza kubisaba nk’ibisanzwe, ndetse bakomeze imirimo.
Si ubwa mbere Agakiriro kibasirwa n’inkongi kuko mu bihe bitandukanye kagiye gashya aho iherutse yabaye ku nshuro ya karindwi.
Bwa mbere kibasiwe muri Mata 2017, bwa kabiri hashya muri Kamena 2019, mu Ugushyingo 2020 kahiye ku nshuro ya gatatu, bwa kane gashya muri Kanama 2021.
Muri Gashyantare 2023 na bwo aka gakiriro kongeye gushya bwa gatanu, muri Gicurasi 2023 gashya bwa gatandatu ndetse no mu minsi ishize Gicurasi 2025, gashya bwa karindwi.







