Kigali: Ivugurura ry’amasangano atatu rizatwara miliyari 140Frw

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 24, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, MININFRA yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali hari umushinga wo kuvugurura amasangano atatu y’imihanda uzatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 140.

Iyo Minisiteri ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), cyatangije umushinga wo kuvugurura amasangano atatu y’imihanda muri Kigali, akubakwa mu buryo bugezweho mu mushinga wo guteza imbere ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali.

Ni kuri uyu wa 24 Werurwe 2025, Ikigo gishinzwe guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), ku bufatanye n’itsinda rya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), hatangijwe ku mugaragaro uwo mushinga wo guteza imbere ubwikorezi bwo mu Mujyi wa Kigali (KUTI)

Amasangano azubakwa mu buryo bugezweho ni Gishushu, Chez Lando na Sonatubes.

Iyo mishinga, yatewe inkunga na Guverinoma y’u Rwanda, Banki Nyafurika itsura amajyambere, Ikigo cy’u Buyapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) bamwe mu bafatanyabikorwa, hagamijwe kuzamura ibikorwa remezo mu rwego rwo gutwara abantu, guhuza no kuzamura ubukungu mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imishinga mu Kigo gishizwe guteza imbere Ubwikorezi mu Rwanda, RTDA, Gihoza Mivugo François, yavuze ko kuvugurura ayo masangano y’imihanda 11, bizoroshya ingendo.

Yagize ati: “Kuvugurura imihanda ni ugukora ku buryo habaho inzira zitandukanye, hakabaho inzira zimwe zica hasi, izindi zigaca hejuru ku buryo bitazasaba umuntu uturutse mu gace runaka guhagarara ngo undi abanze agende.”

Biteganyijwe ko uwo mushinga uzatanga imirimo y’igihe gito 400, aho 30% y’ayo mahirwe yagenewe abagore.

Hanatangijwe kandi umushinga wo kubaka imihanda migari mu mushinga w’iterambere uhuriweho n’u Rwanda n’u Burundi (BRIDEP).

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA yavuze ko ikorwa ry’umushinga BRIDEP rizanoza ubuhahirane.

Yagize ati: “Umuhanda uradufasha kuko ni mpuzamahanga, uradufasha ahantu tutari dufite kaburimbo nk’umuhanda wa Cyanika- Musanze- Ngororero noneho hakorwe na kiriya gice kimanuka Nyakinama- Nyamutera- Vunga- Ngororero ni umuhanda ukenewe cyane uzahuza Akarere ka Ngororero, Nyabihu, Musanze na Burera.

Hari n’umuhanda Bugarama-Bweyeye uzahuza imipaka ibiri yegereye u Burundi. Ni byo tumaze gukorera inyigo, ni nabyo binadufasha gushaka amafaranga yo kubaka iyo mihanda.”

Umushinga BRIDEP, wemejwe mu Kwakira 2024, bikaba ari  gahunda y’akarere igamije kuzamura ubwikorezi n’ibikorwa remezo by’ubuhinzi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kuzamura ubukungu n’ubucuruzi bw’akarere.

Uyu mushinga uzatwara amadolari ya Amerika miliyoni 413.22, urimo kubaka imihanda ine ya kaburimbo yose hamwe ifite uburebure bwa 215.3 km, biranashoboka ko hakiyongeraho 406 Km z’umuhanda kuri ubu bikiri mu nyigo.

Ku ruhande rwa AfDB kuri iyi mishInga, Umuyobozi uhagarariye AfDB mu gihugu Aissa Touré yagize ati:

“Umushinga wo guteza imbere ubwikorezi bwo mu Mujyi wa Kigali hamwe n’Umushinga w’iterambere ry’u Burundi- u Rwanda (BRIDEP), ni gahunda ziri mu murongo umwe n’impinduka Banki Nyafurika itsura Amajyambere yiyemeza yo guteza imbere kwishyira hamwe kw’Akarere no guteza imbere imijyi irambye.

Iyi mishinga ntizazamura imikorere y’ubwikorezi no guhuza imigenderanire gusa ahubwo izagira uruhare mu kuzamuka k’ubukungu no guhanga imirimo. Twizeye ko binyuze mu bufatanye bukomeye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Banki Nyafurika itsura amajyambere, n’abafatanyabikorwa bacu, iyi mishinga izazanira ibyiza birambye mu Karere.”

Mu mpera z’umwaka ushize, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko guhera muri Nyakanga 2025, Guverinoma y’u Rwanda izatangira kuvugurura no kwagura amasangano y’imihanda atatu mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kurushaho koroshya ingendo.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 24, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE