Kigali: Indwara ya ‘Psoriasis’ amaranye imyaka 10 yamuteye agahinda gakabije

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 30, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Murekatete Valantine avuga ko indwara ya ‘Psoriasis’ amaranye imyaka 10, ituma uruhu rugira amabara rukanavuvuka, yatumye agira ipfunwe mu bandi ndetse biza kumuviramo kurwara agahinda gakabije.

Uyu mukobwa w’imyaka 31 warwaye iyo ndwara itandura ndetse ikaba idakira, kuri ubu aba mu Mujyi wa Kigali ariko agorwa no kubona imiti uko bikwiye.

Murekatete avuga ko iyo ndwara yamufashe mu 2015, aho yaje ari uduheri dusanzwe ku ruhu, dutangira tumutera umuriro mwinshi ndetse uko iminsi yagiye yicuma twarushagaho kumurya bikabije, atangira kudushimagura ndetse dukwira umubiri wose.

Avuga ko abantu batangiye kumbwira ko arwaye amahumane bituma ajya kwivuza mu bavuzi ba Kinyarwanda ariko birangira adakize, abona gufata umwanzuro wo kujya kwivuza kwa muganga.

Murekatete yemeza ko ubwo burwayi bwatumye abantu bamuryanira inzara abandi bakamwibazaho, bitangira kumutera ipfunwe, kwigunga ndetse biza kumuviramo agahinda gakabije.

Ati: “Igihe kinini cyane ngira agahinda gakabije no kuba mfite ipfunwe mu bandi mvuga ngo umbona aratekereza iki.”

Avuga ko nubwo yatangiye kwivuza ariko kubona imiti ya Psoriasis bihenze cyane kuko iyo aheruka gukoresha yari yayiguze amafaranga arenga ibihumbi 100 Rwf, bikaba byaramuviriyemo kumara imyaka irenga itatu ativuza.

Ati: “Kwivuza birahenze ubu maze imyaka itatu ntivuza kuko imiti irahenze kandi uwo namaze nari nawuguze ibihumbi 105 Rwf, kandi kutabona imiti uko bikwiye bituma uburwayi bwiyongera.”

Murekatete asaba ko bakoroherezwa kubona imiti ndetse bakaba bayigura ku bwishingizi cyane ko kutayibona bituma uburwayi burushaho kubazahaza.

Umuganga w’Indwara z’Uruhu mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK Dr. Amani Uwajeni Alice asobanura ko kuba imiti ya Psoriasis itaboneka bitavuze ko iba itashyizwe ku rutonde rw’ikenewe ahubwo bishobora guterwa no kuba habura ba Rwiyemezamirimo bapiganira amasoko yo kuyigemura.

Ati: “Imiti si uko idasabwa kuko ukuntu imiti isabwa ishyirwa kuri lisiti n’inzobere mu cyiciro runaka; iyo lisiti iyo imaze kwemerwa n’inzego z’ubuzima bitumwa ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugemura no Gukwirakwiza Imiti (RMS), niba umuti wa psoriasis utaraje si uko uba utaragiye kuri lisiti ahubwo ni ibintu bijyanye n’inzego z’amasoko. Niba habuze umuntu uza gupiganira iryo soko  rya psoriasis ni ukuvuga ko iryo soko rivaho.”

Yongeyeho ko imiti ishobora kutaboneka yose ahubwo hakaboneka imwe n’imwe ari na yo yifashishwa n’abarwayi.

Dr. Amani ahamya ko kugeza ubu iyo ndwara itavurwa ngo ikire kandi yibasira abantu mu byiciro byose, ndetse ishobora guhererekanywa mu turemangingo ndangasano aho ababyeyi bose bayirwaye bashobora kwanduza umwana ku kigero cya 40%.

Yongeyeho ko Psoriasis ishobora guterwa no kunywa inzoga n’itabi byinshi, kubaho nabi, ingaruka zimwe mu miti, kigira virusi cyangwa bagiteri, siterese n’ibindi.

Ni mu gihe ishobora gutera izindi ndwara nka diyabete, umutima n’umunaniro ukabije.

Ishyirahamwe ry’abantu barwaye Psoriasis mu Rwanda (Rwanda Psoriasis and Psoriatic Arthritis Association), rigaragaza ko haramenyekana umubare nyawo w’abarwaye iyo ndwara ariko bari gukora ubushakashatsi.

Murekatete Valantine avuga ko indwara ya Psoriasis, yamufashe umubiri wose yamuteye agahinda gakabije
Psoriasis ni indwara ifata ibice byose b’umubiri kandi ntikira, uyirwaye asabwa kwivuza kare
  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 30, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE