Kigali: Impamvu abaturiye kabirimbo bategekwa kugira ubusitani n’amapave

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko ibitumwa abaturiye imihanda ya kabirimbo bategekwa kugira ubusitani cyangwa amapave, ari ukwirinda umwanda n’imikungugu ishobora kwanduza ikirere n’umwuka mwiza Abanyakigali bahumeka.
Byagarutsweho ku Muganda Rusange usoza ukwezi kwa Mata 2024, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024 , aho ku rwego rw’Umujyi wa Kigali wakorewe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Rubilizi.
Ni umuganda witabiriwe n’abayobozi bakuru b’uyu mujyi, inzego z’umutekano n’abaturage bafatanya mu bikorwa byo kwimakaza isuku ku muhanda, bibanze ku gutera ibiti ku muhanda no gutema ibihuru hagamije kwimakaza isuku.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusenguyumva Samuel, yavuze ko Igihugu cyahisemo kwimakaza isuku nk’uburyo bwo kwihesha agaciro.
Yashimangiye ko abaturage b’umujyi bakwiye kurangwa n’isuku aho batuye n’aho bagenda.
Yagize ati: “Mu minsi ishize rero twasanze hari ibibazo bijyanye n’isuku, ku nyubako z’ubucuruzi n’izo abantu batuyemo. Ku bijyanye n’ibipangu ibyari bihari irangi batarisigaga neza, kuko mu mujyi wa Kigali, niba ufite inzu yawe yegeranye na kaburimbo ugomba kuba ufite ubusitani cyangwa se amapave kuko twirinda ko umukungugu ushobora kwanduza ikirere n’umwuka wacu ukandura.”
Dusengiyumva yavuze ko Igihugu cyahisemo kwihesha agaciro binyuze mu kwikaza isuku kandi n’ugaragaye ko yanyuranyije na byo, abihanirwa.
Ati: “Isuku aho ugenda aho ukorera, ibyo ni amahitamo twakoze ariko ikindi ni uko isuku ari isoko y’ubuzima. Iyo ahantu hari isuku nkeya, haza n’ibibazo by’indwara cyane cyane nk’ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, mu mashuri, kwa muganga n’ahandi hatandukanye ndetse no mu ngo z’abantu iyo ahantu hatari isuku. Bishobora guteza indwara ku bana bato no ku bantu bakuru, kandi ari ibintu twakabaye dukemura.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko kugira isuku bitagombera ikiguzi gihambaye bityo ko abaturage bakwiye kubigira ibyabo, bakayimakaza ntawe ubabwirije.


