Kigali: Haje ikigo cyita ku bashaje kikishyuza 500,000 Frw ku kwezi

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Imwe mu nkuru zikomeje kuvugwaho cyane ni igaragaza ikigo cyigenga ‘Iwacu Dignity Home Care’ cyazanye ubushabitsi butamenyerewe mu Rwanda bwo gufasha no kwita ku bageze mu zabukuru, aho uwakiriwe umuryango we usabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 500,000 ku kwezi.

Bimenyerewe ko abashaje bakeneye kwitabwaho mu Rwanda babana n’imiryango yabo, ariko imibereho y’iki gihe ituma abagize umuryango kenshi baba bahuze, ibi bigashyira mu bibazo ubuzima bw’abashaje babana na bo baba bakeneye kwitabwaho bihoraho.

Kwita ku bashaje b’intege nke ubusanzwe bikorwa ku buntu n’imiryango y’abihaye Imana, n’ubufatanye bwa Leta n’Umuryango Unity Club mu Ngo Impiganzima zakira Intwaza (abageze mu zabukuru bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi) biri mu Turere twa Huye, Nyanza, Rulindo, Kamonyi, Kayonza na Bugesera. 

Iwacu Dignity Home Care iherereye mu Murenge wa Jabana mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, ni umushinga wa Munyejabo Steven uba muri Canada usanzwe akorayo imirimo yo kwita ku bari mu zabukuru. 

Munyejabo yabwiye BBC ati: “[Canada] Ni igihugu nagezemo nsanga abageze mu zabukuru bitabwaho neza, bakitabwaho n’abantu babihuguriwe b’abanyamwuga ku buryo nabibonye bikantera nk’ishyaka ryiza aho usanga umuntu amasaha 24 hari abantu bashinzwe ubuzima bwe.”

Clotilde Manirakiza w’imyaka 70 ni umwe mu bakecuru baba muri iki kigo cy’i Kigali yabwiye BBC ko ubuzima bwe ubu bwifashe neza nyuma yo kuza muri iki kigo. 

Muri iki kigo bakira ubagana wese uri mu zabukuru akaba yahamara ubuzima asigaje bwose cyangwa igihe gito, akishyura 500,000Frw ku kwezi. 

Icyo kiguzi kirimo icumbi, ibyo kurya, na serivisi zo kwita kuri abo basaza n’abakecuru.

Ni igiciro cyumvikana nk’ikitakorohera benshi ugereranyije n’amikoro y’umuturage usanzwe, gusa Munyejabo abona ari igiciro gishyize mu gaciro. 

Manirakiza yari agowe n’imibereho afashwa n’abuzukuru babiri kandi atanabona neza, ariko kumuzana muri icyo kigo byamuhinduriye ubuzima

Ati: “Narebye ikiguzi cy’ibyo ngiye gukora, nkuhaye urugero nk’aho nkora muri Canada umuturage umwe yishyura amadolari ya Canada 8,000 ku kwezi, ayo uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu ku kwezi, ariko wanareba ikiguzi cy’ibintu bimutangwaho ugasanga koko byaba ari ibintu bikwiriye. 

“Icyo nahise nihutira ni ukwiga uburyo ariya mafaranga n’iriya serivisi bimanuka bikajyana n’ubushobozi bw’Umunyarwanda. Kuko harimo uwo mutima wo kugira ngo bariya Banyarwanda batabona iriya servisi bayihabwe, ni cyo uyu munsi dufite nk’intego yacu.” 

Clotilde Manirakiza ari muri iki kigo mu buryo burambye kandi yahazanywe n’abagiraneza avuye mu Karere ka Ngoma iburasirazuba kubera ubuzima bubi yari arimo. 

Ati: “Hano banyitaho, ariko aho nari ndi, ndi umupfakazi nari mbayeho mu mibereho mibi kereka utwuzukuru twanjye tubiri twamvomeraga amazi kubera ikibazo cy’aya maso, bagateka bakaba ari bo banshakira icyo kurya, hakaba ubwo banze kujya kuvoma nkabwirirwa cyangwa nkanywa nk’agakoma. Abantu [bashaje batitaweho] bahari ni benshi, ariko kubona ubushobozi bwo kubageza muri kino kigo ni cyo kibazo.” 

Ibarura rusange ry’abaturage b’u Rwanda riheruka mu 2012 rivuga ko 3% ari bo bari bafite imyaka 65 kuzamura ku baturage bose hamwe miliyoni 10.5 icyo gihe. 

Iryo barura rya 2012 ryateganyaga ko mu myaka 20 yari imbere – ubu hashize 10 – abari hejuru y’imyaka 65 bazava kuri 3% bakagera kuri 5%.

© BBC

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Ubupfura n'urukundo says:
Ukwakira 27, 2022 at 2:48 am

Aho kuvuga a abashaje (ku muntu bivugitse nabi) wavuga abakuze/ abageze mu zabukuru. Abashaje barapfuye, abakuze baracyariho. Hasaza ibikoresho…..ibyuma, ibiti…

Ikinyabupfura ni icyo..

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE